Patoranking ni umuhanzi ukomeye muri Afurika, ni umwe mu bahanzi bubashywe ku mugabane wa Afrika. Uyu muhanzi wari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yitabiriye Kigali Up Festival, akihava yasanganijwe inkuru nziza.
Uyu muhanzi akigera muri Nigeria yahise ashyira ifoto ye n’umukobwa bakundana ku mbuga nkoranyambaga arangije ashimira Imana yishimira kuba umubyeyi. Uyu muhanzi akaba yarashimiraga Imana ku mwana yabyaranye n’umukobwa basanzwe bakundana.
Akigera iwabo yakirijwe inkuru y'uko yibarutse umwana
Patoranking n’umukunzi we, uyu mwana bibarutse ni we mwana wabo wa mbere. Ibi bije nyuma yaho hari amakuru asanzwe avuga ko uyu muhanzi kandi yabyaye undi mwana witwa Rapharanking Okorie icyakora mama w’uyu mwana akaba ataramenyekana ndetse n’uyu muhanzi ntakunze kwemera ko afite umwana. Icyakora uyu mwana yibarutse ejobundi, we yemera amubyaranye n’umukobwa bakundana uba mu Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO