RFL
Kigali

Ibintu 5 bitazibagirana byabaye muri Kigali Up Festival yari ibaye ku nshuro ya 7

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2017 8:48
1


Mu mpera z’icyumweru gishize nta kindi cyavugwaga mu bijyanye n’imyidagaduro usibye Kigali Up Festival, iri serukiramuco ryari ribaye ku nshuro ya karindwi. Nkuko bigenda buri mwaka n'ubu hari udushya cyangwa ibintu bitakwibagirana byabaye muri iri serukiramuco.



Kigali Up Festival yahujwe n’Umuganura

Ibi si buri gihe biba icyakora muri uyu mwaka byarabaye, Kigali Up ubwo yabaga ku munsi wayo wa nyuma ni ukuvuga tariki 20 Kanama 2017,umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Lt Col. Patrice Rugambwa wari witabiriye Kigali Up kuri uwo munsi, ni nawe wafashe umwanya atangiza ku mugaragaro icyumweru cy’Umuganura kizasoza tariki 27 Kanama 2017 mu gitaramo kigomba kubera i Nyanza.

PS MINISPOCLt Col. Rugambwa Patrice afungura ku mugaragaro icyumweru cy'umuganura

Kigali Up Festival yahinduriwe aho yari isanzwe ibera

Mu myaka irindwi imaze, Kigali Up si kenshi yahinduriwe aho isanzwe ibera, abantu bayimenyereye ibera kuri Stade Amahoro muri Parikingi. Niho iri serukiramuco rikomeye mu Rwanda ryari risanzwe ribera icyakora kuri iyi nshuro, Kigali Up Festival yari ibaye ku nshuro ya karindwi ntibyakunze ko ibera i Remera kuko hari ibindi bikorwa kandi nabyo bya ngombwa byatumye abayitegura bayimurira muri IPRC Kigali ku Kicukiro ahasanzwe hazwi nka Eto Kicukiro.

Patoranking wari witezwe na benshi muri iki gitaramo yaririmbye Play Back ubundi atungura inkumi ku rubyiniro

Ubundi iyo uganiriya n'abategura Kigali Up Festival bakubwira ko umwihariko w’iri serukiramico ari umuziki w’umwimerere (Live Msic) ucuranzwe mu buryo bwa Live, icyakora ibi bihabanye n’ibyabaye kuri Patoranking dore ko uyu muhanzi wageze mu Rwanda habura iminota 30 ngo ajye ku rubyiniro yirukankishijwe bikarangira aririmbye Play Back. Ibi ntabwo byashimishije abakunzi b’umuziki we ndetse nawe ubwe ntibyamushimishije dore ko ari ku rubyiniro yijeje Abanyarwanda kuzagaruka ari kumwe n’itsinda rimucurangira akabashimisha.

kigali Upkigali UpNyuma yo guha iyi nkumi ibyo yari yambaye hejuru, Patoranking yasigaye yiyambariye gutya

Uyu muhanzi utari usize inkuru nziza ku rubyiniro, yatunguye inkumi yari ifite isabukuru y'amavuko ayihamagara ku rubyiniro ayiha impano zinyuranye zirimo amadarubindi, ingofero n’isaha yari yambaye.

Imvura yarabivanze, ushidikanya yabaza Israel Mbonyi na King James…

Ku munsi wa mbere wa Kigali Up Festival hagombaga kuririmba abahanzi banyuranye harimo n'abo mu Rwanda, gusa kuri uwo munsi Israel Mbonyi na King James ni bamwe mu batanga ubuhamya bw’uburyo imvura yabivanze, aha byari ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017, ubwo Israel Mbonyi yari ku rubyiniro imvura itangira kugwa ndetse ari nyinshi bituma abafana batangira kumwereka umugongo bajya kwiyugamira.

Israel MbonyiIsrael Mbonyi imvura ni we yahereyeho

Israel Mbonyi avuye kU rubyiniro hahamagawe King James, aririmba abantu mbarwa biyemeje kunyagirwa dore ko abenshi bari bamaze kujya kwiyugamira, benshi bibajije impamvu uyu muhanzi wari na Ambassadeur wa Kigali Up Festival atahawe akanya ngo imvura ibanze ihite icyakora igisubizo si buri wese wakiha ahubwo ubuyobozi bwa Kigali Up Festival ni bwo bwonyine bwabivuga, kuririmba imvura irimo kugwa akaba ari wo mwanzuro wafashwe. 

kigali UpKing James yaririmbye abafana bagiye kugama

Kutitabira k’umuhanzi mukuru wari watumiwe muri Kigali Up Festival

Mu kiganiro n’abanyamakuru Might Popo umuyobozi wa Kigali Up Festival yavuze ko umuhanzi mukuru muri Kigali Up ari Alpha Blondy uyu akaba atarigeze agera mu Rwanda dore ko kugeza ku munota wa nyuma ari bwo ubuyobozi bwa Kigali Up bwamenye ko uyu muhanzi atakije nyuma yo kumubura mu bazanye n’indege yari yakatishirijweho ngo imuzane i Kigali. Nyuma bahise batangaza ko uyu muhanzi atakiririmbye muri Kigali Up Festival kugeza ubu bakaba bataratangaza impamvu nyayo yatumye uyu mugabo atitabira iri serukiramuco.

REBA HANO UKO KIGALI UP YAGENZE KU MUNSI WA MBERE MU NCAMAKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayizeyedaniel6 years ago
    Niko Bimeze. Umukozi Ntatinya Kunyagirwa





Inyarwanda BACKGROUND