RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara ya Nomophobia; ibimenyetso n'ingaruka ziterwa n’iyi ndwara

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/08/2017 7:01
0


Ese waba warigeze kubura telephone yawe ukayishaka ukayibura umutima ukagusimbuka kandi uyifite mu ntoki? Ese umuriro waba warigeze kugushirana ugahangayika bikomeye ukumva ubuze amahoro? Niba byarakubayeho urwaye nomophobia.



Nomophobia ni indwara iterwa no guhora uhangayitse wibaza uko wabaho udafite telephone cyangwa ugahangayika mu gihe yagize ikibazo runaka, abashakashatsi bo mu Bwongereza basanze  iyi ndwara iri ku kigero cya 53% haba ku bagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rufite telephone.

Ku isi abahanga bavuga ko kimwe cya kabiri cy’abatunze telephone baba bafite iyi ndwara kandi imibare yabo igaragaza ko abafite telephone zigezweho bazirebaho nibura inshuro 34 ku munsi bikanga ko zatakaye, bazibye cyangwa zagize ikibazo runaka, bavuga kandi ko 75% by’abafite iyi ndwara  bakoresha telephone zabo cyane mu gihe bari mu bwiherero

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ni ibi bikurikira:

Kwikanga ko hari umuntu uguhamagaye wayisize kure yawe, Kongera umuriro muri telephone yawe kugira ngo itazima, Kuba udashobora kujya mu bwihereo utayitwaye, Kuba udashobora kuzimya telephone yawe na rimwe, n’ibindi

Dore zimwe mu ngaruka ziterwa n’iyi ndwara:

Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kubira ibyuya no kwigunga igihe ubonye itari hafi yawe. Guhora buri kanya uyiteraho akajisho, kwitwaza za bateri nyinshi ngo utaza kuva ku murongo n’ibindi byo kuba wararana na yo,

Ugasanga umuntu yahahamutse nk’iyo asanze yayisize cyangwa se yayambuwe akamara igihe kinini atari kumwe na yo kubera impamvu runaka. Nkuko tubikesha urubuga Lesavaistu.fr , abantu bafite iki kibazo usanga bahorana amakimbirane n’abo mu muryango wabo cyangwa inshuti zabo kuko baba bazirutisha telephone.

Abahanga bavuga ko igihe cyose umuntu ageze ku rwego rwo kwihebeshwa no kumara akanya adafite telefoni ndetse ubwoba bukamutaha kubera icyo kintu ngo aba agomba kureba inzobere mu bujyanama zikamufasha.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND