Kitoko Bibarwa yasuye Jordan Foundation, umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, yiyemeza kubakorera ubuvugizi ndetse anabashyikiriza bimwe mu byo yari yitwaje birimo ibiribwa n’ibindi nkenerwa bya buri munsi.
Iki gikorwa Kitoko yagikoze kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017, ubwo yasuraga aba bana uko ari 20 bahuriye muri uyu muryango wa Jordan Foundation. Nyuma yo gusangira nabo Fanta ndetse bakaganira, aba bana ngo bafashe umwanya bavugira umuvugo Kitoko ku bwe ngo atazigera yibagirwa.
Kitoko na Vanessa (washinze iki kigo) bifotozanya naba bana
Aha aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda Kitoko yagize ati”Urumva abana nabasuye kuko harimo umwe nziranye n’ababyeyi be bambwiye numvise uko ubuzima babayemo bumeze niyemeza kubasura nanjye tugasangira Fanta, mu gihe nahamaze abana bamvugiye umuvugo ntazigera nibagirwa.”
Vanessa washinze iki kigo akunda kwita kuri aba bana
Kitoko avuga aba bana mu muvugo wabo bavuzemo ijambo ryamukoze ku mutima aho bagize bati”Namwe mwatubera amaso mutwitayeho ejo twazakura tukavamo abantu bakomeye.” Aka gace ngo ntikazamuva mu mutwe dore ko yahise yiyemeza gukora indirimbo nk’umuhanzi akajyanisha n’ibyo aba bana bamubwiye mu muvugo kandi ngo vuba iraba iri hanze.
Kitoko naba bana uko ari 20 baba muri iki kigo
Kitoko ubwo yasuraga aba bana ngo yakozwe ku mutima bikomeye n'uburyo babayeho dore ko ari umubyeyi wiyemeje kubahuriza mu kigo kimwe akabakorera buri kimwe, bityo ngo asanga ari igikorwa cyiza ariko kivuna ugikora bityo ngo yiyemeje gutangira gukorera ubuvugizi iki kigo.
Byari ibyishimo ku mpande zose
Jordan Foundation imaze umwaka urenga ishinzwe, yatangijwe n’umubyeyi witwa Bahati Vanessa nyuma yo kwibaruka umwana ufite ubumuga bwo kutabona akagerageza kumuvuza bikanga, byatumye ku giti cye yiyemeza kwita ku bana bavukanye ikibazo nk’icy’uwe. Kuri we nabo ngo ni abana nk’abandi bakeneye gufashwa kubaho. Iki kigo giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, ahegeranye n’ikigo nderabuzima cya Gihogwe.
Bimwe mu byo Kitoko yari yashyiriye aba bana
Bahati Vanessa yashimiye byimazeyo Kitoko wafashe iyi gahunda ndetse akangurira n'undi wese wumva afite umutima wo gufasha ndetse no gusura aba bana kubasura kuko baba bakeneye urukundo rw’abantu banyuranye.
TANGA IGITECYEREZO