Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA ndetse na Emmanuel Ndagijimana ushinzwe amategeko muri FERWAFA bafashe iya mbere bandikira Nzamwita Vincent de Gaule bamusaba ubusobanuro ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 16 n’ibihumbi 760 (16.760.000 FRW) yatanzwe na CAF akaza kuyafata atabibwiye abo bakorana.
Nk’uko ibaruwa bamwandikiye ibigaragaza, Nzamwita Vincent uri kwiyamamariza kongera gutorerwa kuyobora FERWAFA yafashe aya mafaranga nk’uko yari yatanzwe na CAF iteganya ko azakoreshwa mu gihe cy'umwaka umwe (tariki ya 1/07/2017 kugeza 30/06/2018), ayashyira kuri konti ye ibarizwa muri Banki ya Kigali, nyuma ntiyanayatangira imisoro kuko yabwiye BK ko imisoro izatangwa na FERWAFA, ibintu yakoze ushinzwe umutungo muri iri shyirahamwe atabizi.
Nyuma yuko komite nyobozi ibonye ko ari amakosa yaje yiyongera mu yandi, bamuhaye amasaha 48 yo kuba yatumije inama ya komite akabasobanurira uburyo yabikozemo. Gusa iyi baruwa isoza ivuga ko mu gihe igihe yahawe atacyubahiriza, komite Nyobozi izafata icyemezo bise igikwiye.
Ibaruwa komite Nyobozi ya FERWAFA yandikiye Nzamwita Vincent de Gaule
TANGA IGITECYEREZO