RFL
Kigali

Amakuru yose ku gitaramo 'Mutzig Beer Fest' kizaririmbamo Meddy

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2017 10:35
8


Muri iyi minsi Meddy ni umwe mu bahanzi byitezwe ko bagomba kuza mu Rwanda, uyu musore wari umaze imyaka hafi 7 yibera muri Amerika atarongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda agiye kugaruka gutaramira abantu mu gitaramo azakorera i Nyamata.



Meddy azaba aje mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Ni igitaramo gisanzwe kiba buri mwaka, umwaka ushize hakaba hari hatumiwe Wizkid none kuri iyi nshuro bakaba batumiye Meddy umaze igihe kinini yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byitezwe ko iki gitaramo kizabera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata ku itariki 2 Nzeri 2017.

meddyMeddy agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse na (15000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y'ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    amatike aragurirwa he?
  • omar6 years ago
    ntamuhanzi womigihugu urimo koko?????bashyiremo abahanzi bari rocal kbsa nka Urban boys
  • Jojo6 years ago
    Welcome home bae! We love you so much . Nzaba uwa Kwanza kuhagera . I love you deeply
  • rugaju jane6 years ago
    ooooohhhh waoooo wellcome back meddy much love turakwiteguye bikaze. safe journay......
  • uwase queen6 years ago
    turabyishimiy cyn rwose
  • Niyirora Jado6 years ago
    Turamwishimiye Meddy
  • Umurerwa sandrine 6 years ago
    Wooow karibu cyaneeeee Ese ntimwatubwira ukumuntu yagura ticket mbere?
  • 6 years ago
    Urban boyz irakenewe hano hantu pana bimwe byaba charly na nina





Inyarwanda BACKGROUND