RFL
Kigali

Igitaramo gisoza Kigali Up Festival cyahuriranye n’Umuganura–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2017 10:19
0

Kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017 ni bwo habaye igitaramo gisoza iserukiramuco rya Kigali Up dore ko mu mpera z’iki cyumweru habaye ibitaramo bibiri. Iki gitaramo gisoza Kigali Up cyahuriranye n’umunsi w’umuganura.



Iki gitaramo cyabereye Kicukiro kuri Stade ya IPRC cyahuriranye n'umunsi w'umuganura, umushyitsi mukuru akaba yari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Lt Col. Patrice Rugambwa.

Iki gitaramo cyari kiganjemo imbyino gakondo zerekana umuco w’ibihugu binyuranye cyanagaragayemo abahanzi bashimishije abantu nka Phionnah Mbabazi, Mani Martin, Gaby Kamanzi, Soleil Laurent, Manou Gallo, Rafiki n'abandi benshi bashimishije umubare w’abatari bake bari bitabiriye Kigali Up.

Tubibutse ko Kigali Up Festival yitabiriwe n'ibyamamare muri Afurika nka; Ismael Lo na Patoranking mu gihe Alpha Blondy wari witezwe byarangiye ataje i Kigali ku mpamvu zitarashyirwa hanze. Tubibutse na none ko icyumweru cy'umuganura cyatangijwe kizasozwa n'umunsi mukuru w'umuganura uteganyijwe kubera i Nyanza tariki 27 Kanama 2017.

REBA AMAFOTO:

kigali Upkigali UpRafiki Coga Style kigali Upkigali Upkigali UpImbyino gakondo zari ziganje muri iki gitaramokigali Upkigali Upkigali UpAbakunzi b'umuziki bari bitabiriye ari benshikigali Upkigali Upkigali Upkigali Upkigali UpPhionnah Mbabazi wahinduranyije imyenda ari ku rubyiniro ari mu bashimishije abafanakigali UpLion Imanzi yari umwe mu bayoboye iki gitaramoangeMC Ange nawe yayoboye iki gitaramokigali UpLt Col. Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri Minispoc yagejeje ijambo ku bari ahokigali Upkigali UpItorero Urukerereza ryasusurukije abantukigali Upkigali Upkigali UpManou Gallo umuhanzikazi wo muri Côte d'Ivoire yasusurukije abantukigali Upkigali Upkigali UpUrubyiruko rwo muri Congo rwasusurukije abari ahokigali Upkigali Upkigali UpGaby Kamanzi yasusurukije abari ahokigali Upkigali Upkigali UpMani Martin muri Kigali Upkigali Upkigali Upkigali Upkigali UpSoleil Laurent yongeye gushimisha abakunzi b'umuziki

REBA UKO ABAHANZI BATANDUKANYE BARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


REBA UKO PHIONNAH MBABAZI YITWAYE

REBA IGITARAMO CYAFUNGUYE IYI FESTIVAL

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND