RFL
Kigali

Bizimana Djihad yerekeje mu Budage–AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2017 9:39
0

Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 agana mu Budage mu igeragezwa ry’ikipe ya Fortuna Dusseldorf iri mu cyiciro cya kabiri (2-Bundesliga).Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe yavuze ko abayobozi ba Fortuna Düsseldorf bagize umwanya wo kureba amashusho y’imikino Amavubi yakinnye, nyuma baza guca kuri Antoine Hey utoza Amavubi abaha amakuru ahagije babona kumutumaho.

“Ngiye mu Budage mu igeragezwa ry’ikipe ya Fortuna Düsseldorf mu cyiciro cya kabiri. Ni mu igeragezwa izindi gahunda nzazimenya ngezeyo. Ni we (Antoine Hey) wamfashije kuko ikipe yaranyifuje kuko yambonye mu mikino y’Amavubi baramumbaza nawe arababwira”. Bizimana Djihad

Bizimana yavuze ko nta muyobozi wa  Fortuna Düsseldorf baragira icyo bavugana ku bijyanye n’amasezerano ahubwo ko kuri gahunda azavugana nabo amaze kugera ku cyicaro gikuru cy’iyi kipe.

Bizimana Djihad aherekejwe n'umuryango we

Bizimana Djihad aherekejwe n'umuryango we 

Bizimana Djihad wabaye kapiteni mu mukino w’u Rwanda na Uganda Cranes wabereye i Kitende kuri St Mary’s Stadium yari amaze imyaka ibiri (2) akinira APR FC, akaba yarayigezemo avuye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2015. Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, akaba nayo yarayimazemo imyaka 2, aho yayijemo avuye muri Etincelles y’iwabo i Rubavu.

Bizimana Djihad yari kapiteni ku mukino Uganda yatsinzemo Amavubi ibitego 3-0

Bizimana Djihad yari kapiteni ku mukino Uganda yatsinzemo Amavubi ibitego 3-0

Bizimana Djihad ni umukinnyi ukina hagati

Bizimana Djihad ni umukinnyi ukina hagati 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND