Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda yashyikirije Bishop Kalebu imodoka yamwemereye, uyu Kelebu akaba akunda cyane Bishop Rugagi kugeza aho umwana yabyaye yamwise Rugagi Innocent.
Kuri uyu wa kane tariki 17/08/2017 ni bwo Bishop Karebu wo muri RD Congo yakiriye impano ye yari yaremerewe na Bishop Rugagi Innocent nyuma yo kugaragaraza ko yayikunze cyane. Iyi modoka Bishop Rugagi yahaye Bishop Karebu ni ijipe Montero V6 iri mu bwoko bwa Mitsubishi. Bishop Rugagi yatunguwe no kumva ko umwana Bishop Karebu aherutse kwibaruka yamwise amazina ye yombi ahita ashima Imana yamushoboje guhigura uwo muhigo.
Bishop Karebu ubwo yaherukaga kuza mu Rwanda kwifatanya n’Itorero Abacunguwe mu masengesho y’iminsi 120, ngo yakunze imodoka Bishop Rugagi yagendagamo. Akimara kubimenya Bishop Rugagi yabajije mugenzi we niba koko yarakunze imodoka ye nuko Karebu nawe abyemera adashidikanya, nuko Bishop Rugagi ahita amubwira ati: ”Nubwo ari yo nari mfite yonyine ariko kuko wayikunze ndayiguhaye.”
Bishop Karebu byaramutunguye cyane, kuko Bishop Rugagi yari amuhaye imodoka yagendegamo, ariko kuko yari agiye gukomereza ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya ntiyabashije guhita atwara impano y’igitangaza cye ari nako imirimo igenda imubana myinshi ntibimukundire kugaruka vuba, gusa kuri uyu wa kane ahagana isaa mbiri z’ijoro akaba ari bwo Bishop Rugagi Innocent yashyikirije Bishop Karebu ibyangombwa by’imodoka n’urufunguzo rwayo imbere y’iteraniro n’imbere y’abaje baherekeje Bishop Karebu.
Imodoka ihenze cyane Bishop Rugagi asigaye agendamo
Nkuko tubikesha urubuga rw’itorero Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi yagize ati:”Biragora gutanga icyo ukunda kandi ari cyo ufite gusa ariko kuko namenye ko gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa niyemeje gutanga icy’igikundiro mfite kdi iyo utanze icyo ukunda ufite, Imana yo mu ijuru igushumbusha icyo ukunda kurushaho.”
Bishop Rugagi nyuma yo kugura imodoka ya Ranger Rover, havuzwe byinshi
Tariki 1 Werurwe 2017, Bishop Rugagi yamurikiye abakristo be imodoka ya Range Rover ifite agaciro kari hejuru y'ibihumbi 65 by'Amadorali ya Amerika mu manyarwanda akaba asaga 49.500.000 utabariyemo imisoro yayitanzeho ayizana mu Rwanda. Abumvise iyi nkuru bavuze byinshi, bamwe bibaza impamvu aguze imodoka ihenze mu gihe itorero rye rigisengera mu nyubako nkodeshanyo. Aganira n'urubuga rw'itorero rye, Bishop Rugagi yagize ati:
Sinibaza impamvu hari abantu bafata ubuzima bwihariye bw’umuntu (Vie privee) bakabwitiranya n’Itorero cyangwa na Ministeri. Nubwo ndi umuyobozi w’Itorero ariko ntabwo bikuraho ko ntafite ubuzima bwanjye bwihariye ku ruhande.Iriya modoka naguze ntabwo ari iy’Itorero cyangwa ya Ministeri,hoya… ni iyanjye n’umuryango wanjye. Ntabwo iriya modoka yaguzwe amafaranga y’Itorero,ntabwo ari umusanzu w’Itorero,ntiyavuye kuri konte (compte) y’itorero,ntabwitange bwabaye,ndetse nta nubwo ari imfashanyo.
REBA AMAFOTO UBWO BISHOP RUGAGI YASHYIKIRIZAGA KAREBU IMODOKA YAMWEMEREYE
Bishop Rugagi amusomera ibyanditse kuri Carte Jaune
Amaze kwakira Carte Jaune yavuze ko Imana ari nziza
Hari abakristo benshi
Apotre Mirindi Randou na Madamu Rutha bari baherekeje Bishop Karebu
Bafashe ifoto y'urwibutso imbere y'iyo modoka
Bishop Karebu ibyishimo byari byamurenze
AMAFOTO: N. G.Honore.
TANGA IGITECYEREZO