RFL
Kigali

Iby’urugendo rwa Patoranking i Kigali birimo urujijo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2017 12:46
0


Kuva iki cyumweru turangije cyatangira inkuru yabaye kimomo ko Patoranking azataramira mu Rwanda muri Kigali Up Festival, ibi byanahamijwe n’ubuyobozi bwa Kigali Up Festival bahamyaga ko uyu muhanzi aririmbira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017.



Ibi Might Popo umuyobozi wa Kigali Up yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 dore ko uyu mugabo ari nabwo yahamije ko Patoranking yagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa sita z’amanywa (12:00’) akaririmba saa kumi z’umugoroba bityo akajya kuruhuka anitegura urugendo dore ko yagombaga guhita ataha ku cyumweru tariki 20 Kanama 2017 nkuko Might Popo yabyitangarije muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

patorankingGahunda yatangajwe yo kugera i Kigali ya Patoranking n'ishobora kuba ari ukuri birahabanye

Isaha uyu muhanzi yagombaga kugereraho mu Rwanda nkuko yavuzwe yageze umunyamakuru wa Inyarwanda ari ku kibuga cy’indege i Kanombe ariko nta muntu n'umwe yahabonye yaba abayobozi ba Kigali Up baba baje kwakira uyu muhanzi cyangwa ngo uyu muhanzi aze. Twifuje kuvugana na Might Popo ngo tumubaze iby’izi mpinduka zaba zitunguranye ntiyitaba telefone ye igendanwa ahubwo akajya avuga ko ari mu nama gusa ubutumwa bugufi twamwandikiraga nta na bumwe yigeze asubiza.

Icyakora amakuru Inyarwanda.com yakuye ku kibuga cy’indege i Kanombe ni uko uyu muhanzi ashobora kuba ari bugere i Kigali saa tatu n’iminota itanu z’ijoro(21:05). Ibi byanahamijwe n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi zabwiye Inyarwanda ko uyu muhanzi wari uri muri Ghana yasubiye iwabo muri Nigeria aho ahagurukira aza mu Rwanda akahagera saa tatu n’iminota itanu ndetse ngo yanamaze kubabwira ko we azaririmba ku cyumweru tariki 20 Kanama 2017.

KIGALI UP: Patoranking na Alpha Blondy bazaririmba ku manywa y’ihangu

Muri iki kiganiro n'abanyamakuru niho aya makuru yatangiwe

Dusoza inkuru yacu twibajije niba koko Kigali Up itari izi iyi gahunda kugira ngo babeshye abanyamakuru amakuru atariyo cyangwa niba ari ibintu bakoze bashaka kugira ngo bashuke abantu bagure amatike nyamara bazi neza ko Patoranking azaririmba ku cyumweru tariki 20 Kanama 2017 nkuko yanamaze kubibwira bamwe mu nshuti ze za hafi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND