RFL
Kigali

Nubwo Sugira Ernest yari yahamagawe ntiyari kuzabanza mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/08/2017 14:58
0


Sugira Ernest Junior rutahizamu w’umunyarwanda wamaze gusinya mu ikipe ya APR FC, yari yahamagawe mu Mavubi nyuma yaho iyi kipe yari imaze kunyagirirwa i Kitende kuri St Mary’s Stadium mu mukino bakinnye na Uganda Cranes. Sugira yari aje nk’imbaraga z’ubusatirizi ariko Hey utoza Amavubi yavuze ko atari kumubanza mu kibuga.



Kuwa Kabiri yariki 15 Kanama 2017 ubwo Sugira yari yatangiye imyitozo ni bwo yahise agira ikibazo cy’imvune dore ko yanabazwe kuri uyu wa Kane ndetse bikaba biteganyijwe ko azamara amezi hagati y'atanu n'ane akabona kugaruka mu kibuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Antoine Hey umutoza w’Amavubi yavuze ko kubura Sugira ari ikibazo gikomeye kuko yari yamwitabaje amushakaho ibitego ariko nubwo yari yaje amwongera mu bandi nk’umucunguzi ngo ntabwo yari kuzabanza mu kibuga.

“Iyo Sugira atavunika twari kuba tumufite mu bakinnyi 18 tuzakoresha ariko n’ubundi yari kuzajya mu kibuga nyuma y’iminota 45’ y’igice cya mbere. Sugira yaravunitse ariko mugomba kubimenya ko mu mupira w’amaguru habaho ibintu bitunguranye”.  Antoine Hey

Antoine Hey avuga ko kugeza ubu niba Sugira adahari nta kibazo afite nk’umutoza kuko afite abakinnyi bakiri bato kandi yizeye ko bazakora akazi.“Iki ni igihe cyo kugira ngo abakinnyi bakiri bato nka Biramahire Abeddy , Nshuti Innocent na Muhire Kevin kugira ngo bagaragaze ko bashoboye umupira w’amaguru”. Antoine Hey

Ikipe y'igihugu Amavubi irasabwa ibitego bine (4-0) kugira ngo abashe gukomeza mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera i Nairobi muri Kenya. Uganda Cranes yatsinze u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino ubanza wakiniwe i Kitende muri Uganda kuwa 12 Kanama 2017.

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko Sugira Ernest yari kuzajya mu kibuga nyuma y'iminota 45' y'umukino

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko Sugira Ernest yari kuzajya mu kibuga nyuma y'iminota 45' y'umukino

Sugira Ernest mub bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Sugira Ernest mu  bitaro byitiriwe Umwami Faisal 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND