RFL
Kigali

Ubuyobozi bw’uruganda COFATOLE rwamenyekanye ku mabati ya TEMBO bwishimiye gukomezanya urugendo rw’iterambere na Paul Kagame

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/08/2017 14:30
4


COFATOLE ni uruganda rumaze kuba ubukombe mu gukora amabati akundwa n’abanyarwanda benshi azwi ku izina rya TEMBO. Uru ruganda ntawashidikanya ko rufatiye runini abanyarwanda bashaka kwiyubakira mu buryo bugezweho cyane cyane mu bijyanye no gusakaza amabati meza akomeye ndetse n’imireko myiza ifata amazi.



Mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rutegerezanyije amatsiko kwihitiramo umuyobozi urugeza ku iterambere rirambye, nyakubahwa perezida Paul Kagame yaje kuba ari we utorwa n’abanyarwanda benshi akaba ari we uzakomeza gufatanya n’abanyarwanda kubaka u Rwanda bifuza. Uruganda COFATOLE rwishimiye ko abanyarwanda babashije gushishoza no guhitamo neza umuyobozi ubabereye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 akaba ari bwo Paul Kagame yarahiriye kuyobora u RwandaCOFATOLE

COFATOLE yamamaye kubera amabati meza akomeye ya TEMBO

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwatanze ubutumwa bugira buti :

Ubuyobozi bwa COFATOLE (uruganda rukora amabati yamamaye ku izina rya TEMBO) hamwe n’abakozi bayo, barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora y’umukuru w’igihugu kandi turashimira abanyarwanda muri rusange uburyo bashishoje bagahitamo neza, bakabikora mu mutuzo. Tumwifurije kuzagira imirimo myiza n’ubuzima bwiza kugira ngo akomeze atugezeho ibikorwa by’iterambere rirambye. COFATOLE yishimiye gukomezanya urwo rugendo na Paul Kagame igeza ku bayigana amabati meza ya TEMBO, imireko n’andi mabati anyuranye dukora. IMIHIGO IRAKOMEJE!

COFATOLE

Uruganda COFATOLE kandi rurashimira abanyarwanda batandukanye barugana rukomeza kubizeza imikoranire myiza.

Reba andi mafoto agaragaza uruganda rwa COFATOLE n'ibikorwa byarwo:

COFATOLE

Imashini ishyira imigongo ku mabati

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

COFATOLE

Ibikoresho bikorwamo amabati

AMAFOTO: Sabin Abayo - Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esperance6 years ago
    Good birashimishije cyane
  • Innocent 6 years ago
    Amabati ya Cofatole nanjye narayakunze arakomera cyane. Keep it Up.
  • Kwizera Samuel2 years ago
    Mukorerahe nber nizihe
  • HABIYAKARE EMMANUEL 1 month ago
    nkeneye amabati mubwire ibiciro munatuyobore aho mukorera BG28





Inyarwanda BACKGROUND