RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Uko byari bimeze mu gitaramo Jean Luc Munyampeta yizihirijemo isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2017 20:18
0


Umuhanzi Jean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karidwi yakoze igitaramo 'Fragrance of thanksgiving full live concert’ mu ntego yo kuramya no guhimbaza Imana no gushima Imana mu myaka 20 amaze mu muziki.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu (ku Isabato) tariki 12 Kanama 2017 kibera mu mujyi wa Kigali kuri Rwanda Union Mission hafi ya CHUK na Lycee Notre Dame aho kwinjira byari ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n'ibihumbi 10 mu myanya y'icyubahiro. Muri iki gitaramo yari ari kumwe na Maranatha n'abahanzi batandukanye barimo Mahoro Isaac, Mwizerwa Jacques na Phanuel.

Nyuma y’imyaka 20 amaze akora umurimo w’Imana mu ndirimbo,nyuma yo kuzenguruka u Rwanda n’ibindi bihugu aririmba, nyuma ya CD Audio 4 na DVD 1, umuhanzi Jean Luc Munyampeta yakoze igitaramo gikomeye mu nzu y’icyicaro cy’Itorero ry’Abadiventiste mu Rwanda, ahagana saa moya, aho yamurikaga album y'amashusho ye ya 2 n’iya 3 ndetse n'iy'amajwi ya 4 yari yafatanije no gushimira Imana yahaye urubyaro ababyeyi bari bamaze igihe bategereje.Yari yaje azanye Album y’amashusho ya 3 n’iy’amajwi iriho indirimbo nshya 11 n’izindi yari asanzwe aririmba. Zose Hamwe zigeze kuri 50. 

Jean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta yashimye Imana yabanye na we mu myaka 20 amaze mu muziki

Aganira na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yashimiye Imana yabanye nawe mu gitaramo. Yakomeje avuga ko cyari gitaramo kirenze kuririmba gusa, ahubwo kikaba cyari cyuzuye amashimwe akora ku mutima ku buryo benshi byabarenze bagaturika bakarira.

Imiryango Imana yagiriye ubuntu bakabona urubyaro nyuma y’igihe kirekire bategereje, yari yabukereye gushimira Imana. Munyampeta yabwiye abari muri icyo gitaramo ko gusengera imiryango itarabona abana ko ari umukoro afite. Imiryango yari yacyereye gushima Imana yari yaje ifite Zaburi ku mutima, inabwira Imana imirimo itangaje Imana yakoze.

Umuryango wa Kavahamanga Alexandre benshi bitaga Padiri na Umugwaneza Chantal umwuzukuru wa padiri Imana yabahaye umwana bituma Kavamahanga abatizwa. Umwana wa mbere ntiyagoranye, ariko yakurikiwe no gukuramo inda 7 hanyuma nyuma babyara umwana w’umukobwa ku buryo ku munsi wo kumwakiriza Kavamahanga n’imfura ye FLEURY bahise babatizwa. Uyu mwana w’umukobwa, ni we kibwirizwa cyihanishije uwari kuzaba padiri.

Jean Luc Munyampeta

Imiryango itandukanye yashimye Imana

Umuryango wa Hategekimana Thomas (Muzehe Tom) we yabyaye amaze imyaka 16 ategereje Imana yabahaye umwana w’umuhungu IRAKOZE Hategekimana Praise. Abajijwe aho yakuraga imbaraga zo guhora yishimye anashimisha Itorero yagize ati “Yesu yaravuze ati ‘Mu isi muhorana imibabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi. Guhora imbere y’Imana ni byo byansubizagamo umunezero.”

Famille Mathias NTAKIRUTIMANA na MUKAWERA Diane Imana yabahaye abana 2 nyuma y’imyaka 7 bamaze bategereje umukuru ni HIMBAZA Blessing Merveille na IZERE Nancy Belise. Mukawera Diane yagize ati “Tumaze kubyara umwana w’umukobwa afite amezi 5 narwaye kanseri y’ibere, ariko Satani yaratsinzwe.Ubu mpagaze mu gitaramo cy’abashima Imana. Ufite ikigeragezo cy’urubyaro, ufite ikigeragezo cy’uburwayi bukabije nahumure Yesu arahari azamuneshereza. Imana ni nziza.”

Jean Luc Munyampeta

Bamwe mu bari muri iki gitaramo

Umuryango wa MUHAYIMANA Uzziel na Belise babyaye MUHAYIMANA Tania bamaze imyaka 10 bategereje, inabaheta n’undi mwana w’umuhungu. Belise abwira Imana ati “Ni njyewe wa mugore wagusabaga umwana” Muhayimana yagize ati: “Abagitegereje twababwira duti ntabwo yihuta, ntikerererwa, ikorera ku gihe. Iyakoze ibi byose mwumva izakora n’ibindi. Iracyakora. Muyigirire ikizere muyihange amaso, irabakunda.”

Famille Kagarama na BEZA Angelique yahawe umwana w’umuhungu witwa GISUBIZO Kenny bamaze imyaka 7 bategereje nuko ibaha n’undi bise NINZIZA. Yagize ati “Nabwiye umutima wanjye ngo “niba kutabyara bibabo, ubwo ni njye cyitegererezo. Nimbyakire nk’uko n’abandi bagomba kubyakira.’ Kubyara byarantunguye, binanira kubyakira. Nize kubyakira nk’uko nari narize kwakira kutabyara. Hanga amaso ku Mana n’iyo nta gisubizo waba ubona. Icyo nicyo cyitwa kwizera.”

BEZA Angelique yavuze ukuntu batarabyara abantu bari barabahimbye amazina ngo “Utabyara,ba sheri, ba bandi batabyara, Tante..” ku buryo banabaryaniraga inzara ngo barabuzwa n’iki ko nta mwana bariza… Abakozi barigenderaga ntacyo babuze ngo ntibaba mu rugo rutarimo abana. Abaganga bari baramubwiye ko atazigera abyara ngo kuko yari afite imisemburo iri munsi y’iy’umwana w’imyaka 5.

BEZA yavuze ko atazibagirwa ibyo Imana yamukoreye

Igihe yumvaga asa n’utwite yagiye kwa muganga asanga atwite, yaje kubibwira umugabo amutera utwatsi, bajya ku baganga hafi 10 umunsi umwe bose babemeza ko atwite. Byabagoye kubyumva ku buryo bacyesheje ijoro badasinziriye.

We yasezeranye n’umutima we kutazibagirwa ubugumba ahubwo ko azajya ashima Imana aho ari hose. Nyuma yo gutanga ubuhamya kuri radiyo imwe, ubu yahindutse uhumuriza abantu batarabona urubyaro ngo bagume mu mana. We n’umugabo we basabye abatarabona urubyaro kuguma ku Mana.

Umubyeyi MUKASHEMA Angelique umaze imyaka 16 ategereje yatanze ubuhamya bwakoze ku mutima abari aho. We mu kwizera yiteguye kubyara abana 2 bo yamaze kwita amazina Kevin na Kevine. Ubu mu rugo iwe hari imyenda y’abo bana, ibitanda by’abana, ndetse yanaguze ya makanzu ababyeyi bambara batwite yitwa mariniyeri. Yashimye ukuntu yisanze muri uyu muryango.

Angelique ahigira Imana ko nimuha urubyaro azongera guteranya iteraniro nk’iri agashima Imana.

Famille KALIWABO Charles na MUKANGAMIJE Yvette yategereje imyaka 10 nuko Imana ibaha umwana witwa AJENEZA Carmel yo yahumurije abantu ko ibyo Imana yakoze ari igihamya cy’uko Imana igikora ibikomeye. Yibukije ababyeyi babashije kubyara kudahanga amaso impano Imana yabahaye ngo bibagirwe uwazibahaye. Yashimiye Imana cyane agirati:

Babyeyi mugitegereje Uwiteka azabasubiza mu gihe gikwiriye. Babyeyi mwabonye Imana mutabasabiye, mushime Imana kuko ni ighe kiremereye. Bantu muhangara kunegura imiryango igitegereje, mujye muwusabira andi magambo muyaceceke, mubasabire ku Uwiteka.

Ahagana saa tatu z’ijoro ni bwo Umuhanzi Jean Luc Munyampeta yasesekaye ku ruhimbi n’ubwo yari yicaranye imbere n’umuryango we bakurikira igitaramo. Hari nyuma y’amashimwe y’abo babyeyi, ndetse ahita aririmba indirimbo 3 z'abana acurangirwa n’itsinda rya OASIS. Mu rwego rwo gushima Imana, hahise hakatwa keke hizihizwa n’isabukuru y’umwana Carmel maze ibirori by’abana biba biratangiye. Yahise kandi akata indi keke yizihiza imyaka 20 amaze mu murimo akomerezaho igitaramo gikomeye cya live.

Jean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta kuri stage

Umuhanzi Jean Luc Munyampeta yafashe umwanya ashimira abantu batandukanye bamufashije Cyane Cyane Rwanda Union Mission, maze ahamagara ba babyeyi basenga bakuranwa bashima Imana kandi banasabira ababyeyi bose batarabona urubyaro.  Umuhanzi MUNYAMPETA Jean Luc yishimiye ko igitaramo cyagenze neza kuko ishimwe yifuzaga gutambutsa ryageze koko ku Mana. Mu gusoza igitaramo, ababyeyi Imana yagiriye ubuntu n’abagitegereje bakuranwaga mu gusenga basabira urubyaro abandi batararubona babavuze mu mazina.

REBA ANDI MAFOTO

Jean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Habayeho umwanya wo gutanga ubuhamya no gushima Imana

Jean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta umutima we wari wuzuye amashimwe

Jean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Igitaramo cya Jean Luc Munyampeta cyaritabiriwe cyane

Jean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Munyampeta yari afite ishimwe rikomeye nyuma y'imyaka 20 amaze mu muziki, uyu bari kumwe ni umugore we

MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaAimable

Aimable yari yaje gushyigikira Munyampeta

MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Mahoro Isaac yaririmbye muri iki gitaramo

Jean Luc Munyampeta

AMAFOTO: Janvier Mungwarakarama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND