RFL
Kigali

Umugabo washinjwe gukorakora Taylor Swift yabuze akazi bigeze aho yifuza gukorera ubuntu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/08/2017 13:11
0


David Mueller wari umuvangamiziki kuri radio aherutse gutsindwa mu rubanza yari yarezwemo na Taylor Swift amushinja kumukora ku mabuno. Gushinjwa ibi byatumye David abura akazi burundu afata icyemezo cyo kurega Taylor Swift nawe wahise ahindukira akamurega.



Uyu mugabo wari umuvangamiziki mu kiganiro cya mu gitondo kuri radio yabuze akazi muri 2013 nyuma yo kwirukanishwa kuri radio yakoragaho na Taylor Swift wari wabwiye abakoresha be iby’uko uyu mugabo yamukoze ku mabuno igihe bafataga ifoto.

Nyina wa Taylor Swift, Andrea Swift afatanyije n’ushinzwe kumenyekanisha indirimbo ze ku maradiyo ni bo bagiye kubwira umukoresha wa David Mueller iby’uku gukora ku mabuno ya Taylor Swift ari nayo mpamvu David mu kirego yari yatanze yavugaga ko Taylor Swift na nyina bamutesheje akazi bamurenganya ndetse bakaba barahagaritse amahirwe ye y’ubuzima bw’ejo hazaza kuko kubona akazi bitamworoheye.

Iyi foto ni yo Taylor Swift yifashishije agaragaza ko atabeshyera David Mueller

Ikirego cye yagitanze hashize imyaka 2 ibi bibaye, ni ukuvuga muri 2015 ndetse yifuza indishyi y’akababaro ya miliyoni 3 z’amadolari yari gusimbura ibihombo avuga ko bamuteje. Taylor Swift akimara kumva iby’iki kirego yahise nawe atanga ikirego cy’uko uyu mugabo yagerageje kumubangamira no kumuhohotera bishingiye ku mubiri (Assault and battery) yifuza indishyi y’idolari rimwe. Taylor Swift mu buhamya yahaye urukiko, yavuze ko David yazamuye ikanzu yari yambaye ho gato akamukora mu mabuno. Ngo byaramutunguye cyane asa nk’uwiteye hejuru arongera amanura ikanzu ndetse ngo yizera neza ko bitari impanuka akurikije uburyo byakozwemo.

David Mueller yari yatanze ikirego yifuza miliyoni 3, yaregaga Taylor Swift na nyina

Nyuma yo gusuzuma ibirego bya bombi, urukiko rwemeje ko David atsinzwe cyane cyane hifashishijwe ifoto yafashwe muri icyo gihe byabaga igaragaza akaboko ke kari ahagana inyuma ku mabuno ya Taylor Swift. Yategetswe kwishyura indishyi y’akababaro y’idolari rimwe nk’uko byari byifujwe na Taylor Swift gusa we akomeza kwihagaragaho yemeza ko ibyo ashinjwa atigeze abikora ndetse ko n’Imana ibizi ko atigeze akora ku mabuno ya Taylor Swift.

Yavuze ko atari yizeye gutsinda uru rubanza cyane cyane ko Taylor Swift ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Amerika. Yanatangaje ko kugeza ubu yabuze ahantu na hamwe bamuha akazi kandi yari amaze imyaka igera kuri 20 muri uyu mwuga wo gukora kuri radiyo. Ubu ngo ageze aho yifuza n’aho yakorera ubuntu agatangirira hasi nk’uko abana babyiruka bajya kwimenyereza ku maradiyo.

Image result for David Mueller

David Mueller yabuze amerekezo kubera ikibazo yagiranye na Taylor Swift

Uyu mugabo ikirego cye cyafashe intera ikomeye ahanini binatewe n’intera y’imyaka iri gahati ye na Taylor Swift wari ufite imyaka 23 gusa ubwo uyu mugabo yamukoragaho, uyu mugabo we yari afite imyaka 51. Nyuma yo gutsinda urubanza, Taylor Swift yavuze ko kurega uyu mugabo yabitewe n’uko hari abakobwa benshi bahura n’ibintu nk’ibi nyamara abantu bose bakabafata nk’ababeshyi kandi mu by’ukuri bahohotewe. Ngo ibi byamuhaye igitekerezo cyo gutanga amafaranga mu miryango iharanira kuvuganira abana b’abakobwa bahohoterwa ariko nta buryo bwo kugana inkiko bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND