Rev Pastor Elie Ndizeye ni umwe mu baherutse kurobanurirwa ubushumba mu itorero EPR. Kuri ubu uyu mukozi w’Iman ayateguye igiterane cy’ububyutse yise ‘Ngoma Revival Conference’.
Iki giterane kizaba tariki 27 Kanama 2017 kibere mu karere ka Kamonyi kuri EPR Ngoma kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa cyenda z’amanywa. Muri iki giterane, hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza, Josue Mbonimpa na Olive. Rev Jelome Bizimana ni umwe mu bazigisha ijambo ry’Imana.
Iki giterane ‘Ngoma Revival Conference’ gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yohana 9: 4 havuga ngo “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa”. Rev Pastor Elie Ndizeye ateguye iki giterane nyuma y’iminsi micye arobanuriwe kuba umupasiteri mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2017 ukabera mu ka Rubavu kuri Sitade umuganda mu giterane 'Ndatuma Nde' cy'umwaka wa 2017.
Ubwo Elie Ndizeye yarobanurirwaga kuba umushumba muri EPR
Harobanuwe abapasiteri benshi mu muhango wayobowe na Rev Dr. Pascal Bataringaya uyobora EPR mu Rwanda
Elie Ndizeye yarabisinyiye
Uyu muzungu yashimiye cyane Elie Ndizeye ku ntambwe ateye
Igiterane Rev Elie Ndizeye yateguye
Umuhanzi Mbonimpa Josue na we azaririmba muri iki giterane
Liliane Kabaganza na we yatumiwe muri iki giterane
TANGA IGITECYEREZO