RFL
Kigali

Rev Elie Ndizeye yateguye igiterane cy’ububyutse nyuma yo kurobanurirwa ubushumba muri EPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2017 12:07
2


Rev Pastor Elie Ndizeye ni umwe mu baherutse kurobanurirwa ubushumba mu itorero EPR. Kuri ubu uyu mukozi w’Iman ayateguye igiterane cy’ububyutse yise ‘Ngoma Revival Conference’.



Iki giterane kizaba tariki 27 Kanama 2017 kibere mu karere ka Kamonyi kuri EPR Ngoma kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa cyenda z’amanywa. Muri iki giterane, hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza, Josue Mbonimpa na Olive. Rev Jelome Bizimana ni umwe mu bazigisha ijambo ry’Imana.

Iki giterane ‘Ngoma Revival Conference’ gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yohana 9: 4 havuga ngo “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa”. Rev Pastor Elie Ndizeye ateguye iki giterane nyuma y’iminsi micye arobanuriwe kuba umupasiteri mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2017 ukabera mu ka Rubavu kuri Sitade umuganda mu giterane 'Ndatuma Nde' cy'umwaka wa 2017. 

Ubwo Elie Ndizeye yarobanurirwaga kuba umushumba muri EPR

Elie Ndizeye

Rev Elie NdizeyeRev Elie Ndizeye

Harobanuwe abapasiteri benshi mu muhango wayobowe na Rev Dr. Pascal Bataringaya uyobora EPR mu Rwanda

Elie Ndizeye

Elie Ndizeye yarabisinyiye

EPR

Uyu muzungu yashimiye cyane Elie Ndizeye ku ntambwe ateye

Rev Elie Ndizeye

Igiterane Rev Elie Ndizeye yateguye

Mbonimpa Josue

Umuhanzi Mbonimpa Josue na we azaririmba muri iki giterane

Image result for Umuhanzi Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza na we yatumiwe muri iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Uyumushumba arasizwe kandi arashoboye n'umukozi w'Imana twemera kandi duha agackro kanini mu muryango wacu. Bityo Itorero ryamugije umushumba ryarebyekure.
  • ndakize6 years ago
    cograturation Rv past Elie ndizeye





Inyarwanda BACKGROUND