RFL
Kigali

Dj Pius yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Wabulila wa' irimo amashusho yafatiye muri Autriche–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2017 7:01
0


Dj Pius ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwagura muzika yabo, kenshi akunze kugaragara yagiye gukorera umuziki muri Uganda, kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Wabulila wa’ irimo amashusho yafatiwe muri Autriche.



Iyi ndirimbo ubwo yayishyiraga hanze Dj Pius yabajijwe na Inyarwanda aho yafatiye amwe mu mashusho agaragaramo yo hanze y’u Rwanda. Dj Pius yagize ati”Ariya mashusho nayafatiye muri Autriche, igihe nari ndi i Burayi nanyujijemo mfata no ku mashusho y’indirimbo yanjye ngira ngo murabibona iyo indirimbo itangiye mubonamo izina ry’umuzungu witwa Angelo Kreuzberger wamfashije gufata ariya mashusho agaragaramo umukobwa w’umunyarwandakazi usanzwe uba muri kiriya gihugu.”

Usibye iyi ndirimbo yashyiriye hanze amashusho ariko Dj Pius ngo mu minsi iri imbere arashyira hanze n’izindi ndirimbo zirimo iyo aherutse gukorera muri Nigeria.

 REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WABULILA WA' YA DJ PIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND