RFL
Kigali

Uganda Cranes yanyagiye KCCA mbere yo guhura n’Amavubi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2017 20:24
1


Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes yanyagiye Kampala Capital City Authority (KCCA FC) ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti waberaga ku kibuga cya Star Times Stadium kiri i Lugogo mu mujyi wa Kampala ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2017.



Erisa Ssekisambu, Nelson Senkatuka na Martin Kizza ni bo bafashije Uganda Cranes kuba yanyagira KCCA FC yari ku kibuga cyayo , ikibuga AJSPOR FC iheruka gutsindiraho USPA FC. Nyuma y’uyu mukino Uganda Cranes irarangiza gahunda y’imyitozo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 aho bazaba bakorera ku kibuga cya Africa Bible University kiri i Lubowa.

Mustapha Kizza kapiteni wa  KCCA FC (ubururu) na Bernard Muwanga (Uganda Cranes) bavugana n'abasifuzi 

Moses Basena umutoza mukuru by’agateganyo na Fred Kajoba umwungirije, bari baruhukije bamwe mu bakinnyi bakinnye n’u Rwanda kugira ngo arebe urwego rw’abo yari afite ku ntebe y’abasimbura.

Umunyezamu Ismail Watenga, Nico Wadada, Milton Karisa na Muzamiru Mutyaba ntibigeze bakina uyu mukino kuko bari bahawe akaruhuko.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FUFA, ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) irahaguruka i Kampala ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 bagana i Kigali mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza banyangiye Amavubi ibitego 3-0.

Ni mu rugendo rukomereye Amavubi mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera i Nairobi muri Kenya muri Mutarama na Gashyantare 2018. Mu mukino uzakinirwa kuri sitade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017, Antoine Hey utoza Amavubi arasabwa kwinjiza Uganda ibitego 4-0 kugira ngo u Rwanda rukomeze.

Erisa Ssekisambu wa Uganda Cranes (Umutuku) wanatsinze igitego na Dennis Rukundo barwanira umupira 

Dore abakinnyi babanje mu kibuga (Abasimbuye):

KCCA FC: Jamal Maliyamungu (G.K), Dennis Rukundo, Mustapha Kizza, Filbert Obenchan, Lawrence Bukenya (Hamdan Nsubuga), Abdallah Muhammed (Ronald Kikonyongo), Allan Oryek, Abraham Wamani, Abram Ndugwa (Noel Nasasira), Lincon Mukisa, Ibrahim Kasule, Bernard Wamusi

Abasimbura batakinnye: Charles Lukwago (G,K), Bosco Kyakuwa, Patrick Sserunjogi

Uganda Cranes XI: Benjamin Ochan (G.K), Deus Bukenya, John Adriko (45′ Isaac Muleme), Paul Musamali, Timothy Awany, Bernard Muwanga, Simon Sserunkuma (45’ Martin Kiiza), Tom Masiko (45’ Hassan Wasswa Mawanda), Paul Mucureezi, Erisa Ssekisambu (70’ Derrick Nsibambi), Shafiq Kagimu (45’ Moses Waiswa)

Abasimbura batakinnye: Ismael Watenga (G.K), Saidi Keni (G.K), Muzamiru Mutyaba, Nico Wakiro Wadada, Milton Karisa

Moses Magogo (Wambaye ishatin yera) uyobora FUFA yari ku mukino

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawiheba Marcel6 years ago
    Murakoze kubwiyi nkuru iracukumbuye big up!





Inyarwanda BACKGROUND