RFL
Kigali

Ni ryari Itangishaka Blaise azaba amaze kugaruka mu kibuga neza?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2017 20:07
0


Itangishaka Blaise umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuba amaze amezi icyenda (9) afite ikibazo cy’imvune kuri ubu yatangiye imyitozo akorana n’abandi bakinnyi ariko avuga ko azaba ameze neza mu mikino ya shampiyona 2017-2018 ubwo bazaba bageze mu gice cyo kwishyura (Retour).



Itangishaka usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 20, yabwiye INYARWANDA ko yatangiye akora imyitozo yoroheje yibanda mu kwiruka no kujya muri Gym, aza gukurikizaho imyitozo yo gukina mu ikipe ya AS Kigali y’abakobwa ndetse yumva ko mu mikino ya shampiyona azaba ahagaze neza ijana ku ijana.

“Ubu ndakina mu bandi bakinnyi ariko mba nkifite akantu ko gutinya kuba nahuza akaguru n’abandi ariko nizera ko mu mikino ibanza ya shampiyona nzaba nsa naho ndi kumenyera ikibuga noneho mu mikino yo kwishyura ni bwo nzaba meze neza ijana ku ijana”. Itangishaka Blaise.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2016 ubwo ikipe ya APR FC yasuraga FC Musanze mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, Itangishaka Blaise yagize ikibazo cy’imvune cyatumye atanarangiza umukino, gusa bigendanye no kuba yari yarahamagawe mu ikipe yagombaga kugana muri Maroc, yajyanye n’abandi kugira ngo avurwe.

Ku mugoroba wo kuwa Kane  tariki 10 Ugushyingo 2016, ni bwo uyu mukinnyi yabazwe imvune yagize mu ivi aho abaganga batangaje ko yagize ikibazo ku nyama ihuza imikaya n’amagufa (Ligament Croisé).

Itangishaka Blaise mu myitozo ya APR FC

Itangishaka Blaise mu myitozo ya APR FC

Itangishaka Blaise yizera ko hagati muri shampiyona 2017-2018 azaba ameze neza

Itangishaka Blaise yizera ko hagati muri shampiyona 2017-2018 azaba ameze neza

Itangishaka Blaise

Ubwo Itangishaka Blaise yagiraga ikibazo cy'imvune ku mukino APR FC yakinagamo na FC Musanze bakaza kunganya 0-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND