RFL
Kigali

Abanyamadini basaga 100 bakoze umwiherero basabwa na RGB ikintu kizagora benshi kucyubahiriza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2017 20:10
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2017 mu mujyi wa Kigali habereye umwiherero wahuje abanyamadini basaga 100 babarizwa mu muryango PEACE PLAN basabwa na RGB ikintu gishobora kuzagora benshi mu bafite amadini n'amatorero babereye abayobozi.



Uyu mwiherero wabereye ku Gisozi muri Dove Hotel witabirwa n’abanyamadini benshi bari bahagarariye amadini n’amatorero anyuranye akorera hano mu Rwanda by'umwihariko abarizwa muri PEACE PLAN Rwanda, umuryango watangijwe n'umunyamerika Dr Rick Warren. Ukuyemo Kiliziya Gatolika na Isilamu, andi madini n’amatorero akomeye hano mu Rwanda yari ahagarariwe, gusa benshi mu bakuriye amadini azwi nk'ay'inzaduka (amadini mashya) ntibigeze bahakandagiza ikirenge. 

Umushyitsi mukuru yari Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB). Mu banyamadini bari bahari harimo:Pastor Liliose Tayi uyobora Omega church mu Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje uyobora itorero Angilikani mu Rwanda, Rev Dr Charles Mugisha uyobora New Life Bible church,Bishop Gataha Straton uyobora Eglise Vivante mu Rwanda, Bishop Samedi Theobald uyobora Miracle Centre, Musenyeri Birindabagabo Alex uyobora Diyoseze ya Gahini (Angilikani) akaba n'umuyobozi mukuru wa PEACE PLAN, Rev Joel Sengoga umuyobozi wa FOBACOR akaba n'umuyobozi wungirije wa PEACE PLAN, Musenyeri Laurent Mbanda, Bishop Sindambiwe Papias,Pastor Jimmy Muyango n’abandi benshi.

Muri uyu mwiherero ariko ntihagaragayemo Apotre Paul Gitwaza wahoze ayobora PEACE PLAN, Apotre Masasu Yoshuwa uyobora Restoration church, Apotre Mignonne Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries, Apotre Rwandamura Charles uyobora UCC uyu akaba yaravuze ko adashobora kwitabira inama za PEACE PLAN, Bishop Rugamba Albert, Bishop Rugagi Innocent uri kubaka izina mu gukora ibitangaza, Prophet Sultan n'abandi. 

Peace Plan

Prof Shyaka aganiriza abanyamadini

Mu ijambo rye, Prof Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB yabanje gushimira abanyamadini ku ruhare bagize mu matora y’umukuru w’igihugu. Yabashimiye kuba barafashe umwanya bagasengera amatora ya Perezida ndetse abashimira kuba barakanguriye abayoboke babo kwitabira amatora no kuyasengera. Yakomeje abashimira uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu n’umusanzu wabo mu burezi ati: “Ni umusanzu ukomeye”. Yaboneyeho kubasaba kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’abihaye Imana ndetse abasaba ko isuku yakazwa muri aya mashuri.

Peace Plan

Abanyamadini basabwe gukora nk’Abikorera

Prof Shyaka Anastase yabasabye kandi kuba abashumba b’imitima aho kuba abashumba bashyize imbere amafaranga. Aha ni ho yahereye abasaba kurangwa n’imiyoborere myiza, bagacunga neza umutungo w’itorero, buri kimwe cyose bakagikora neza nk’abikorera. Ibyo byose ngo bizashingira ku bayobozi bameze neza atari abayobozi ku rurimi gusa. Yababwiye ko gahunda ya Leta ‘Nk’Uwikorera’, bibaye byiza yajyanwa no mu madini n’amatorero na cyane ko ifite inkomoko muri Bibiliya.

Prof Shyaka Anastase yasomeye abanyamadini basaga 100 bari bateraniye muri uyu mwiherero icyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo 7: 12 havuga ngo “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.” Yunzemo ati “Ndagira ngo nk’Uwikorera tuyizane mu miyoborere y’amadini n’amatorero”

Abanyamadini basabwe ikintu gishobora kuzagora benshi kucyubahiriza

Prof Shyaka Anastase yasabye aba banyamadini kwigira kuri Kiliziya Gatolika na Angilikani buri torero rigashyiraho uburyo buhamye bwo gusimburana ku buyobozi, bakagira inzego z’ubuyobozi zikomeye, bakajya basimburana mu mahoro hatabayeho intambara. Yagize ati:

Turabasaba kubaka Leadership igakomera. Twakora gute tukabona standards z’abayobozi b’amatorero.? Iyo umuntu avuze ngo ni umupasiteri muri Angilikani, na we urashushanya ukabibona. Iyo umuntu ari umupadiri, inzira yanyuzemo uba uyizi.

Peace Plan

Prof Shyaka yasabye abanyamadini gucunga neza umutungo w'itorero

Ku bijyanye n’uko abanyamadini bazajya basimburana ku buyobozi, bishobora kutazashoboka ku madini n’amatorero amwe n’amwe cyane cyane ay’inzaduka. Mu gihe gishize Apotre Dr Paul Gitwaza umwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda ndetse wanabaye umuyobozi wa PEACE PLAN yashyizeho komite nshya y’itorero yatangije, icyo gihe atangaza ko umwanya we wo kuba umuvugizi mukuru utajya usimburwa, bivuze ko azakomeza kuyobora Zion Temple kugeza Yesu agarutse cyangwa se yitabye Imana.

Si uyu gusa ahubwo hari n’abandi, cyane cyane ba Apotre (Intumwa) na ba Bishops na cyane ko amatorero bayoboye ari bo ubwabo baba barayatangije bityo bakaba bavuga ko gushyiraho undi muyobozi mushya ashobora guhindura icyerekezo uwatangije itorero yari afite. Iyi akaba ari yo mpamvu nyamukuru ituma benshi mu batangije amadini bashyiraho amahame abemerera kuyobora itorero nta wundi muntu ubasimbuye. 

Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda atanga igitekerezo cye

Sibomana Jean na Tom Rwagasana bahoze bayobora ADEPR ariko ubu bakaba bari mu gihome bazira kunyereza umutungo w’itorero ADEPR, mu gihe gishize bizamuye mu ntera bigira aba Bishops nk’iturufu bari bizeye yabafasha kuguma kuyobozi badasimburwa. Ntibyaje kubahira ariko kuko mu minsi micye yakurikiyeho bahise batabwa muri yombi bazira ibyaha binyuranye.

Prof Shyaka Anastase yakomoje no ku ma Titles y’abapasiteri b’amadini n’amatorero amwe n’amwe aho umwe ashinga itorero agahita yitwa Bishop, Apotre n’andi, avuga ko byaba byiza hagaragajwe uburyo ayo ma Title bayabona n’icyo bagenderaho, bikaganirwaho n’abanyamadini bakabifatira umwanzuro.

Ku bijyanye n’ama Titles y’abanyamadini, yabarekeye iki kibazo nyuma yo kubisabwa na Musenyeri Onesphore Rwaje uyobora Angilikani mu Rwanda, abasaba ko bazakiganiraho ubwabo bakagira ibyo bemeranywaho. 

Peace Plan

Rev. Karuranga Ephraim umuvugizi wa ADEPR wasimbuye Sibomana uri muri gereza

Aba banyamadini basabye RGB kubakorera ubuvugizi, amashuri bamwe muri bo bafite yigisha amasomo ya Bibiliya (Tewolojiya) akemerwa na Leta ntibirirwe bajya muri Uganda n'ahandi. Prof Shyaka yavuze ko icyo kibazo kireba Minisiteri y'Uburezi, gusa hagati aho ngo abanyamadini bashobora gukorana n'amashuri makuru na kaminuza zemewe mu Rwanda. 

Ikindi Prof Shyaka yabasabye ni uko mu mahuriro yabo bahuriramo bajya bikemurira ibibazo bahura nabyo aho kugira ngo Leta ibizemo. Yabahaye urugero rw’itorero Angilikani na Kiliziya Gatolika aho ikibazo cyose aya madini ahura nacyo, Leta iba yizeye ko abayobozi b’ayo madini bazagikemura itiriwe yiyambazwa. Izi nzego zikomeye ni zo yifurije amadini yose n’amatorero yose aba muri PEACE PLAN. Yagize ati: “Hari amadini tuba tuzi ko n’iyo bagira ibibazo, bo ubwabo bagomba kubyikemurira.“

Peace Plan

Musenyeri Rwaje (hagati) na Pastor Liliose Tayi bari bahari

Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi mukuru wa PEACE PLAN yashimiye cyane Prof Shyaka Anastase ku bw’impanuro nziza yahabaye. Yaboneyeho kumumenyesha ko bari gutegura igiterane cyo gushima Imana yabashoboje mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Iki giterane cya Rwanda Shima Imana giteganyijwe kuba mu gihe kiri imbere, gusa itariki yacyo ntabwo yigeze itangazwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Musenyeri Birindabagabo Alex yavuze ko intego y’uyu mwiherero bakoze ari ukunoza imikoranire y’abanyamadini n’inzego za Leta,kurebera hamwe uko umutungo w’itorero wacungwa neza, guhinduranya abayobozi mu mahoro n’ibindi byinshi bazaganiraho na cyane ko ngo ibibazo ari byinshi byongeye ngo umuntu udafite ibibazo yaba abeshye keretse ngo utari ku isi. Yagize ati:

Nk’abayobozi b’amatorero tugomba kuyobora neza, ibyo dukora tukabikora neza kandi buriya icyuma iyo ugikoresha utagityaza, kigera aho ngaho kikagimba ntikibe kikibyara umusaruro, ubu rero twabonye hari byinshi tugomba kubanza kwigishanya kugira ngo tugire umuyobozi n’imiyoborere myiza. Hari byinshi rero tuzarebera hamwe,uko dutanga serivisi, niba tubakorera Nk’Uwikorera cyangwa se tukanarenzaho kuko mwumvise ko bituruka muri Bibiliya. Tuzareba uburyo umutungo tuwucunga, turebe uburyo nta mpaka zaba mu buyobozi cyane cyane hakunze kubaho nko mu gihe ubuyobozi burimo buhinduka. Tuzarebe hamwe uburyo hajya hajyaho gusimburanya abayobozi hatabayeho impaka n’ibindi.

Ubwo Musenyeri Birindabagabo Alex yasubizaga ikibazo yabajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com kijyanye n'umwihariko w'igiterane Rwanda Shima Imana, yavuze ko bifuza ko cyazabera mu midugudu yose iri mu Rwanda kugira ngo bihure neza na Rwanda Shima Imana kuko mbere basanze byari Kigali Shima Imana kuko byaberaga gusa muri Kigali. Kuri uwo munsi ngo bazabyinira Imana babyine ikinimba bashima Imana yabanye nabo mu matora y'Umukuru w'Igihugu. 

Umwiherero w'aba banyamadini bahuriye mu muryango PEACE PLAN wakomeje kugeza isaa kumi z'umugoroba ndetse biteganyijwe ko uzakomeza ku munsi w'ejo tariki 17 Kanama 2017 aho bazibukiranya ku myanzuro y'umwiherero bakoreye i Musanze tariki 8-11 Kamena 2014. Muri uyu mwiherero wabereye i Musanze, ni ho abanyamadini basabye imbabazi ku ruhare abayoboke babo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri Rwanda Shima Imana yabaye muri 2014, basabye Imana imbabazi ndetse bazisaba n'abanyarwanda bose.

REBA ANDI MAFOTO

Peace Plan

Rev Pastor Seruhuko (iburyo) wungirie Apotre Masasu

Jimmy Muyango

Pastor Jimmy Muyango

Peace PlanPeace PlanPeace Plan

Rev Joel Sengoga (iburyo) umuyobozi wa FOBACOR akaba n'umuyobozi wungirije wa PEACE PLAN

Peace Plan

Bishop Papias (ibumoso) na we yari ahari

Peace PlanPeace PlanPeace PlanADEPR

Rev. Karuranga Ephraim umuvugizi wa ADEPR wasimbuye Sibomana uri muri gereza

Eglise Vivante

Bishop Gataha Straton uyobora Eglise Vivante mu Rwanda

Peace Plan

Peace PlanPeace PlanPeace PlanPeace Plan

Peace Plan

Musenyeri Birindabagabo Alex aganira n'itangazamakuru

Peace Plan

Abanyamadini bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Prof Shyaka Anastase

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba- Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND