RFL
Kigali

USA: Magaly Pearl umunyarwadakazi mushya muri muzika yashyize hanze indirimbo ye ya mbere -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2017 18:41
2


Muri iyi minsi abantu umubare muke w’abakobwa bakora umuziki ni kimwe mu bikunze kwibazwaho, ibi bituma iyo hagize utera intambwe agakora muzika aba ashyigikiwe na benshi mu bakunda muzika. Muri iyi minsi Magaly Pearl usanzwe uba muri Amerika kuri ubu yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika.



Ubusanzwe yitwa Ingabire Magaly gusa muri muzika akoresha amazina ya Magaly Pearl uyu akaba akora ibijyanye no gusiga ibirungo (Make Up) abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Icyakora kugeza ubu yamaze kwinjira muri muzika aho yatangiranye indirimbo nshya yise ‘Nyemerera’ iyi ikaba ari indirimbo uyu muhanzikazi yakorewe n’umusore usanzwe utunganya indirimbo wo muri Nigeria witwa Demsa.

MagalyMagaly Pearl yinjiye muri muzika

Magaly Pearl winjiye muri muzika vuba yinjiranye umuvuduko dore ko ku ndirimbo ye imwe gusa uyu muhanzikazi yagize amahirwe yo gukorana igitaramo na Tekno umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika, iki gitaramo kikaba cyarabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 28 Gicurasi 2017. Kuri ubu uyu muhanzikazi ategerejwe mu bazaririmbana na Wizkid mu gitaramo yenda gukorera muri uyu mujyi wa Dallas ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.

MagalyUyu mukobwa aherutse guhurira mu gitaramo na Tekno

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Megaly wavuye mu Rwanda muri 2013 yatangaje ko nyuma yo kurangiza kwiga dore ko yize ‘Aesthetics’, ubu amaze kwiyemeza gukora muzika nk’umunyamwuga kandi ngo yizeye ko bizakunda. Abajijwe niba atari ukwikoza muri muzika ngo ahite abivamo Magaly Pearl yatangaje ko bidashoboka kuko ngo yinjiye mu muziki azi icyo ashaka ati“Cyera nkiba mu Rwanda nigeze kubigerageza gusa mbivamo kuko nari nkiga ariko ubu nta kibazo ninjiye mu muziki nzi icyo nshaka.”

UMVA HANO INDIRIMBO YE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cici6 years ago
    HAHAHAHHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHA
  • Bonny flex6 years ago
    Ariko njye murantangaza , abahanzi baba muri amerika sinzi ikibazo mufite , ngaho Diyen watubeshye ngo azaririmbana na wizkid turategereza turaheba amaso yaheze mukirere , none nuyungo nzaririmbana na wizkid. Ese wizkid muhora murirahi hit mwazubatse iryanyu zina ahaaa nzabandora





Inyarwanda BACKGROUND