RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Armel

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/08/2017 16:24
0


Armel ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa, ryakomotse ku rindi “Arthfael” bikozwe n’amagambo abiri ‘Arth’ bisobanura ‘ikirura’ ndetse na mael bisobanura ‘igikomangoma’. Uyu munsi kandi nibwo hizihizwa mutagatifu Armel



Imiterere ya ba Armel

Armel agira igikundiro, ntajya akora ibintu igice kandi yifuza ko abantu bamubonamo imbaraga. N’ubwo agira umuhate mwinshi, Armel ntagira amahirwe menshi yo guhirwa n’ubuzima. Akunda gutegeka, ntagira kwihangana kandi arahubuka. Ashobora gufatwa n’umujinya ugashobora kuvuga ibintu ahubutse nyuma yahoo akabyicuza. Akunze kuba umunyabwoba ariko akihagaragaho, ntiyigirira icyizere mu buryo buhagije cyane cyane ku bijyanye n’abakobwa.

Iyo akiri umwana, akunda kuba yiyumvamo ko arengana kandi abantu batamukunda bigatuma atigirira icyizere. Akunda abantu, guhura nabo no gukora ibintu bimuhuza nabo gusa agakomeza no gukomera ku bwigenge. Kuri we ubuzima bw’urukundo ni ingenzi cyane, akunda kugira umutimanama umukomanga kenshi. Ashimishwa cyane no kuba afite umukunzi bumvikana kandi bameranye neza, akunda umuryango we cyane. Arirekura, atega umukunzi we amatwi gusa rimwe na rimwe ashobora kugaragara nk’uwiyemera.

Mu mirimo akunda kuba yakora harimo ijyanye n’ubucuruzi n’icungamutungo. Ashobora kandi guhitamo kugana ibijyanye no gucunga umutekano, siporo, kudoda n’ibijyanye n’ubujyanama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND