RFL
Kigali

Ibyo abantu bakwitega mu ihindaguranya ry’abatoza mu makipe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2017 14:02
3


Kuwa 8 Nyakanga 2017 ni bwo Masud Djuma wari umutoza wa Rayon Sports yavuze ko atagishaka gukomeza gutoza iyi kipe yari amaze guha igikombe cya shampiyona. Kugeza ubu amakipe abantu bibazaga ko ashobora gutoza nta n’imwe iramusinyisha cyangwa ngo ibe yamuganiriza kuko amwe muri yo yongereye amasezerano y’abari bayasanzwemo andi agura abashya.



Ubwo Masud Djuma yari akimara gusezera muri Rayon Sports, abakunzi b’umupira w’amaguru bahise bumva ko uyu mugabo agiye kuba yagana muri Police FC kuko icyo gihe yari itarongera amasezerano ya Seninga Innocent n’abamwugirije. Nyuma yo kuyongera, ibitekerezo byahise bigana muri Mukura Victory Sport gusa nayo ntiyatinze gusinyisha uwo yakuye mu Burundi.

Kugeza magingo aya harabura iminsi itari myinshi kugira ngo bigere kuwa 29 Nzeli 2017 maze shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 itangire. Gusa icyo abantu bakomeza kugenda bibaza ni uwuzaba atoza APR FC nk’umutoza mukuru ndetse n’umutoza wungirije. Rwasamanzi Yvse wari umutoza wungirije kuri ubu abantu baracyari mu rujijo niba koko azaba umutoza mukuru wa FC Marines.

Mu gihe Rwasamanzi Yves yaba agiye muri FC Marines nk’umutoza mukuru hari ibyo abantu bagomba kwitega muri iyi gahunda y’igura n’igurisha. Kimwe muri ibi nuko Irambona Masud Djuma wahoze muri Rayon Sports ashobora kuba umutoza mukuru mu ikipe ya AS Kigali.

Masud Djuma nagera muri AS Kigali nk’umutoza mukuru, byitezwe ko Eric Nshimiyimana azahita agana muri APR FC nk’umutoza mukuru uzaba yungirijwe na Jimmy Mulisa kuri ubu utarongererwa amasezerano n’ubwo akivuga ko asigajemo amezi abiri. Kuba Eric Nshimiyimana yasubira muri APR FC ntabwo byaba ari bishya kuko mu mwaka w’imikino 2012-2013 uyu mugabo w’imyaka 45 yari umutoza mu ikipe ya APR FC dore ko yanayikinnyemo kuva 1996-2005.

Image result for eric nshimiyimana

Eric Nshimiyimana

Andi makipe atari afite abatoza ariko akaba yaramaze kubabona arimo na Kiyovu Sport ikipe ibarizwa ku Mumena. Iyi kipe iheruka gukomorerwa kuguma mu cyiciro cya mbere yahise izana Cassa Mbungo Andre watozaga Sunrise FC kugira ngo ayifashe kongera kuba ikipe ikomeye.

 Masud Djuma aririmba indirimbo ya Rayon Sports

Masud Djuma yitezwe muri APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Titi6 years ago
    Masudi aracyavungura kury'aba Nigeria sha aropangira ubucuruzi mu cyayenge si tel gusa $$$ akagera kuri compte i Burundi ? Ubundi yamenya ko cash zahageze akabivangavanga mugatsindwa muburyo budasobanutse nagende yarahemutse Abarayon bararabukwa ariko babura gihamya barihanagura bariyumanganya.
  • Rayon6 years ago
    Masudi yiyemeye kuri Rayon Sport none yabuze aho yerekeza kandi aho azajya hose tuzamuhondagura
  • karenzi6 years ago
    Nibyo koko Masoudi ntiyaba yicaye kubusa, afite ijambo rikomeye yahawe na boss wa AS Kigali. Ngirango birazwi ko Ndarusanze yaje i Kigali aje kuvugana na rayon sport fc, yewe yanarebye umupira wayihuje na police fc, ariko biza kurangira asinyiye AS Kigali. Byamenyekanye ko Masoudi yaba abifitemo uruhare, ninako kwiyegereza Savio. So, byashoboka ko na APR FC yahagaritse umutoza umwe, ikaba iri kwitegura gukina preseason idafite abatoza buzuye, hari icyo bivuze. Abantu baraguma bavuge ibyo bashaka, ariko rwose abatoza bose ba APR FC barahari, ndetse n'abatoza bose ba AS Kigali barahari. Murakoze kuntambukiriza igitekerezo





Inyarwanda BACKGROUND