Mu minsi ishize havuzwe gutandukana mu rukundo kwa Teta Sandra na Dereck wo mu itsinda rya Active nubwo nta kintu runaka aba bombi bigeze batangaza ko cyabatandukanyije. Nyuma y’igihe kinini batandukanye Sandra Teta yongeye kwereka Dereck ko akimuzirikana.
Ibi Sandra Teta yabikoze ubwo yifurizaga uyu musore bahoze bakundama isabukuru nziza y'amavuko. Abinyujije ku rukuta rwa Instagram asanzwe akoresha Teta Sandra yifurije Dereck isabukuru nziza atitaye ko mu minsi ishize bari batandukanye ndetse itandukana ryabo rikavugwa cyane mu itangazamakuru.
Ngaya amagambo Teta Sandra yabwiye Dereck ku munsi we w'amavuko
Uku kugaragaza ko azirikana Dereck bahoze bakundana kwa Sandra Teta bije bikurikira ibyavugwaga ko baba barasubiye mu rukundo bucece dore ko amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ari uko ubwo uyu mukobwa yari afunze mu minsi ishize, Dereck yamwitayeho bikomeye akaza no mu myanya ya mbere y’abantu basuraga Teta kenshi muri gereza.
TANGA IGITECYEREZO