RFL
Kigali

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki korali Friends of Jesus igakora igitaramo gikomeye izizihirizamo isabukuru y’imyaka 20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/08/2017 18:42
0


Korali Friends of Jesus (FOJ) ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi muri Kigali English church (KEC) igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 mu gitaramo gikomeye kizaba tariki 19 Kanama 2017 kikabera muri Kigali Convention Center kuva saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba.



Kugeza ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo iki gitaramo kibe. Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’abayobozi na Friends of Jesus choir, imyiteguro bayigeze kure ndetse bamwe mu baririmbyi batumiye bamaze kugera i Kigali. 

Abanyamuryango ba korali Friends of Jesus babarizwa hirya no hino ku isi, kuri uyu munsi bazaba bateraniye i Kigali ahazabera ibi birori. Bamwe muri bo bazaba baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza, mu Bubiligi no mu bindi bihugu binyuranye byo muri Afrika. Hazaba hari kandi abanyamuryango bayo baba mu Rwanda ndetse n’abakunzi bayo.

Friends of Jesus choir

Bamwe mu bagize korali Friends of Jesus

Hitezwe abantu bagera ku 2000 bazitabira ibi birori by’isabukuru y’imyaka 20 korali Friends of Jesus imaze. Muri iki gitaramo, iyi korali izaba iri kumwe n’amwe mu matsinda akunzwe cyane mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho twavugamo The Voice yo muri Tanzania na For Him yo muri Kenya. Amakorali yo mu Rwanda azifatanya na korali Friends of Jesus ni: Ambassadors of Christ, Elevate na Urugero y'i Rubavu.

James Gahunde umuyobozi wa korali Friends of Jesus avuga ko iki gitaramo bagiye gukora kizarangwa n’ubuhamya n’amashimwe y’abanyamuryango b’iyi korali. Azaba kandi ari umwanya wo gushimira Imana ku byo yabakoreye kuva batangiye kuririmba kugeza ku munsi bazaza bizihizaho imyaka 20 bamaze mu ivugabutumwa. Kwinjira muri ibi birori bizaba ari 10.000 FRW ku bantu bakuru, 5000Frw ku bana bari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,abana bari munsi y’imyaka 5 bo bakaba bazinjirira ubuntu.

The Voice yatumiwe muri iki gitaramo imaze iminsi i Kigali

The voice, itsinda ry’abasore bo muri Tanzania batumiwe na korali Friends of Jesus kuri ubu bari kubarizwa i Kigali aho biteguye gufatanya n’iyi korali. The Voice ni abasore baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoresheje amajwi gusa bakaba baraje mu Rwanda ku butumire bwa Friends Of Jesus choir.

Iri tsinda rigizwe n’abasore 5 ryageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 aho bakiriwe na korali Friends Of Jesus ari nayo yabatumiye mu gitaramo cyo gushima Imana. Bakigera i Kigali aba basore batangaje ko bishimiye kuba mu Rwanda bizeza abazaza mu gitaramo ko bazataha bishimye cyane:

Twishimiye kuza mu Rwanda, kandi twizeye ko abazaza mu gitaramo tuzakorana na Friends Of Jesus tuzafatanyiriza hamwe mu guhimbaza Imana kandi bagataha bishimye cyane.


Itsinda The Voice ryatumiwe na Friends of Jesus choir

Si ubwa mbere The Voice baje mu Rwanda kuko bamaze kuhaza inshuro zisaga eshanu ndetse bakaba bari baherutse kwitabira Aflewo 2015, igitaramo ngarukamwaka gihuza abaramyi batandukanye bo mu gihugu cy'u Rwanda. Aba basore kandi mu mwaka wa 2012 bakoze ibitaramo bizenguruka u Bwongereza mu gihe gisaga ibyumweru bitatu, ibi bitaramo bikaba byaragiye byitabirwa n'abantu benshi ndetse bagataha banyuzwe n'umuziki w'aba basore.

IMG-20170814-WA0009

The voice bari kubarizwa i Kigali,.. hano bari kumwe na Peace (wa gatatu uturutse iburyo) umunyamakuru wa Magic FM 

IMG-20170726-WA0006

Igitaramo cyateguwe na korali Friends of Jesus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND