RFL
Kigali

Korali IRIBA y’i Huye yamamaye mu ndirimbo ‘Ntakibasha’ yashyize hanze indirimbo nshya ‘Urakomeye’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2017 21:25
3


Korali IRIBA ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Taba/Huye mu ntara y’Amajyepfo, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Urakomeye’ ikubiyemo ubutumwa buhimbaza Imana kubwo gukomera kwayo.



Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba korali Iriba yamenyekaniye mu ndirimbo ‘Ntakibasha’, 'Witinza' n’izindi zinyuranye yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Urakomeye' harimo ubutumwa busaba abakristo, abanyarwanda n’isi yose kongera kuririmba gukomera kw’Imana.

Neema Marie Jeanne yagize ati: “Muri iyi ndirimbo, hakubiyemo ubutumwa buhimbaza Uwiteka kubwo gukomera kwe. Turasaba abakristo, abanyarwanda n’isi yose kuririmba gukomera kw’Imana."

UMVA HANO 'URAKOMEYE' INDIRIMBO NSHYA YA KORALI IRIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fofo6 years ago
    Imana Ibishimire, kuyikorera nta gihombo
  • Teta6 years ago
    Kristo akomeze abagure cyane; abuzuzeho imigisha myinshi :Amen
  • Rosette6 years ago
    Byiza rwose! Imana irakomeye!





Inyarwanda BACKGROUND