RFL
Kigali

Umuraperi Deo wo muri ADEPR yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Joyce wo muri korali Impanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2017 11:40
1


Deo Imanirakarama ni umusore usengera mu itorero rya ADEPR akaba ahimbaza Imana mu njyana ya Hiphop. Kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Imana y’ukuri’ yakoranye na Joyce.



Joyce wakoranye na Deo iyi ndirimbo ya Hiphop, ni umuririmbyi ukomeye muri korali Impanda yo mu itorero rya ADEPR i Gikondo ndetse akaba ari nawe mutoza wayo. Joyce ni n'umwe mu baririmbyi ba korali New Melody. Joyce ni umugore wa Nkurunziza Gedeon wahoze ari umujyanama wa Patrick Nyamitari.

Joyce

Joyce waririmbanye na Deo

Muri iyi ndirimbo ‘Imana y’ukuri’, Deo na Joyce bahamya ko Imana ari itangiriro ikaba n’iherezo. Bavuga ko ari Imana ikomeye, kuko ivuga bikaba, abantu bose bagatangara ariko yo ikaba itajya itangara kuko yo ari igitangaza. Deo yabwiye Inyarwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu guhamiriza abantu ko hariho Imana y’ukuri, ica imanza zitabera, bityo akaba asaba abasenga ibigirwamana ko bakwambaza Imana y'ukuri. Aragira ati:

Hari abantu bitiranya Imana bagasenga bayari,nyabingi,abapfumu n'ibindi, nashatse kubasobanurira Imana nyayo yo gusengwa no gupfukamirwa mbicishije muri iyi ndirimbo 'Imana y'ukuri' mfatanyije na Joyce uririmba inyikirizo. Imana ni yo inkoreye iyi video, nagaragajemo ko ari Imana ikura umuntu mu buzima buciriritse ikamugeza ahandi hantu heza, mvugamo ubudahangarwa bw'Imana yaremye ijuru n'isi n'ibirimo byose mu buryo bwo kuyiramya no gusobanurira abantu ubudahangarwa bw'Imana no kuvuga ko Uwiteka Imana yacu itagereranywa. 

Deo

Deo Imanirakarama ni umwe mu baraperi mbarwa bo muri ADEPR

Uyu muraperi Deo Imanirakarama usanzwe ukora akazi ko guteka muri Hoteli imwe mu zikorera hano muri Kigali, yakomeje avuga ko yatangiye gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo ze nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMANA Y'UKURI' YA DEO FT JOYCE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeannine6 years ago
    Ni nziza peeeee!!!





Inyarwanda BACKGROUND