Kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2017 i Rwamagana ho mu ntara y’Iburasirazuba habereye umukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri mu bagore aho ikipe ya Scandinavia yagombaga gushyikirizwa igikombe yatwaye muri uyu mwaka ikaba yanatsinze Imanzi ibitego 4-0.
Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Scandinavia W.FC ikipe yo mu karere ka Rubavu yahise ihabwa igikombe cyayo ndetse abakinnyi bambikwa imidari ikipe ihita izamuka ityo mu cyiciro cya mbere, aho igiye guhatana n’amakipe akomeye asanzwe akina iki cyiciro nka As Kigali, Kamonyi WFC n'andi menshi. Ku ruhande rw’abakinnyi bagaragazaga ibyishimo bikomeye byo kuba barangije shampiyona badatsinzwe umukino n’umwe.
Scandinavia yaherejwe igikombe cyayo kapiteni ahita agihereza umuyobozi w'ikipe
Byari ibyishimo ku buyobozi bw’iyi kipe, umuyobozi wayo Kasongo Thierry Paruku yabwiye abanyamakuru ko ikipe ifite gahunda kandi byanze bikunze igomba kuzitwara neza mu cyiciro bagiyemo. Uyu mugabo abajijwe niba bitazamugora mu gushaka amikoro, yagize ati” Icyangombwa si amafaranga Scandinavia ni urukundo, twe turashaka gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda tugahuriza hamwe urubyiruko tukarufasha kuvumbura impano zabo kandi zikanabatunga.”
Byari ibyishimo kuri Scandinavia
Muri uyu mukino habonetsemo ibidasanzwe benshi bafashe nk’agashya ubwo igice cya mbere cyarangiraga, abakinnyi babiri ba Imanzi W.FC byagaragaye ko ari aba Maman bafite abana bato bacyonka kuko bahise bajya hanze y'ikibuga kubonsa ari nako bakurikirana amabwiriza y’umutoza. I bi byatunguye abarebaga uyu mukino babifata nk’agashya dore ko bidakunze kubaho kenshi.
Igice cya mbere kikirangira aba bakinnyi babanje kujya guha abana ibere
Bumvaga inama z'umutoza ari nako bamwe bonsa abana
TANGA IGITECYEREZO