RFL
Kigali

Nubwo ari ababyeyi bafite abana bacyonka ntibibabuza gukina FootBall neza - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2017 13:35
1


Kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2017 i Rwamagana ho mu ntara y’Iburasirazuba habereye umukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri mu bagore aho ikipe ya Scandinavia yagombaga gushyikirizwa igikombe yatwaye muri uyu mwaka ikaba yanatsinze Imanzi ibitego 4-0.



Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Scandinavia W.FC ikipe yo mu karere ka Rubavu yahise ihabwa igikombe cyayo ndetse abakinnyi bambikwa imidari ikipe ihita izamuka ityo mu cyiciro cya mbere, aho igiye guhatana n’amakipe akomeye asanzwe akina iki cyiciro nka As Kigali, Kamonyi WFC n'andi menshi. Ku ruhande rw’abakinnyi bagaragazaga ibyishimo bikomeye byo kuba barangije shampiyona badatsinzwe umukino n’umwe.

ScandinaviaScandinaviaScandinavia yaherejwe igikombe cyayo kapiteni ahita agihereza umuyobozi w'ikipe

Byari ibyishimo ku buyobozi bw’iyi kipe, umuyobozi wayo Kasongo Thierry Paruku yabwiye abanyamakuru ko ikipe ifite gahunda kandi byanze bikunze igomba kuzitwara neza mu cyiciro bagiyemo. Uyu mugabo abajijwe niba bitazamugora mu gushaka amikoro, yagize ati” Icyangombwa si amafaranga Scandinavia ni urukundo, twe turashaka gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda tugahuriza hamwe urubyiruko tukarufasha kuvumbura impano zabo kandi zikanabatunga.”

ScandinaviaByari ibyishimo kuri Scandinavia

Muri uyu mukino habonetsemo ibidasanzwe benshi bafashe nk’agashya ubwo igice cya mbere cyarangiraga, abakinnyi babiri ba Imanzi W.FC byagaragaye ko ari aba Maman bafite abana bato bacyonka kuko bahise bajya hanze y'ikibuga kubonsa ari nako bakurikirana amabwiriza y’umutoza. I bi byatunguye abarebaga uyu mukino babifata nk’agashya dore ko bidakunze kubaho kenshi.

Scandinavia

ScandinaviaScandinaviaIgice cya mbere kikirangira aba bakinnyi babanje kujya guha abana ibere 

ScandinaviaBumvaga inama z'umutoza ari nako bamwe bonsa abana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Ariko ntacyo bitwaye kuko nababyeyi icyangombwa nuko bakinnye neza ibyo wakora byose ntiwakwibagirwa umwana ahubwo nabo gushimwa





Inyarwanda BACKGROUND