RFL
Kigali

Uganda 3-0 Rwanda: Antoine Hey yanenze abasifuzi n’ikibuga yatsindiweho-AMAFOTO Y’UMUKINO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2017 12:17
0

Kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 ni bwo Uganda Cranes yatsindaga Amavub ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu mu gushaka itike ya CHAN 2018 imikino izabera i Nairobi muri Kenya. Hey avuga ko nubwo Amavubi yarushijwe ikibuga n’abasifuzi babigizemo uruhare.

Ni umukino u Rwanda rwakinnye rudafite Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu bitewe n’amakarita abiri y’umuhondo, bituma Nzarora Marcel abanza mu izamu yinjizwa ibitego bitatu birimo kimwe cya penaliti yatewe na Muzamir Mutyaba akayikoraho ikamurusha imbaraga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Antoine Hey yavuze ko abasifuzi b’umukino batamubaniye kuko hari amakosa we abona batitayeho nyamara yari gutanga umusaruro ku Rwanda, uyu mugabo kandi avuga ko ikibuga cya St Mary’s Stadium cyabaye indi mbogamizi ikomeye ku mukino Amavubi yatsinzwemo. Hey ariko avuga ko nubwo yanyagiwe ibitego 3-0 hanze, urugamba rutararangira kuko ngo haracyari iminota 90’ yo gukina.

“Twinjijwe igitego hakiri kare biturutse kuri penaliti. Ndibaza ko utari umwanzuro mwiza wafashwe n’abasifuzi. Twagerageje kwisuganya ngo tugaruke mu mukino ariko abakinnyi banjye bari bamaze kugwa. Tugiye kwitegura mu buryo bwose bushoboka turebe ko twazakora akazi keza mu mukino wo kwishyura. Ntabwo birarangira kuko icyo ari cyo cyose gishobora kuba”. Antoine Hey.

Antoine Hey ugomba kwakira Uganda Cranes i Kigali kuwa 19 Kanama 2017, azakina adafite Rucogoza Aimable Mambo wamaze kubona amakarita abiri y’umuhondo ndetse na Mubumbyi Bernabe.

Mu gusimbura Mubumbyi Bernabe hahamagawe Sugira Ernest na Mugisha Gilbert bamaze kugera mu mwiherero i Nyamata kuri Golden Tulip aho Amavubi acumbitse.

Dore abakinnyi 11 babanjemo:

Uganda:Ismael Watenga (GK) 19, Nico Wakiro Wadada 14, Isaac Muleme 2, Savio Kabungo 13, Paul Musamali 15, Muwanga Bernard (C-4), Milton Kariasa 16, Moses Waiswa 6, Shafik Kagimu, Derrick Nsibambi 11 na Muzamir Mutyaba 10.

Rwanda:Nzarora Marcel (GK-18), Rucogoza Aimable Mambo 2, Manzi Thierry 17, Nsabimana Aimable 16, Imanishimwe Emmanuel 3,  Iradukunda Eric Radu 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4-C, Niyonzima Olivier Sefu 13, Savio Nshuti Dominique 11 na Mubumbyi Bernabe 9.

 Ni umwe mu mikino yabereye hanze y'u Rwanda ikarebwa n'abanyamakuru benshi

Ni umwe mu mikino yabereye hanze y'u Rwanda ikarebwa n'abanyamakuru benshi

Amavubi yishyushya kuri St Mary's Stadium

Amavubi asoje kwishyushya

Amavubi asoje kwishyushya

Uganda Cranes bishushya kuri St Mary's Stadium mbere y'umukinoUganda Cranes bishyushya

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari muri sitade areba uko abakinnyi be bahagaze

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari muri sitade areba uko abakinnyi be bahagaze

Abakorera Televiziyo zitandukanye bafata amashusho kuko nta hantu na hamwe uyu mukino wanyuraga

Abakorera Televiziyo zitandukanye bafata amashusho kuko nta hantu na hamwe uyu mukino wanyuraga

Manzi Thierry (iburyo) na Rucogoza Aimable (ibumoso) bigorora mbere y'umukino

Manzi Thierry (iburyo) na Rucogoza Aimable (ibumoso) bigorora mbere y'umukino

Niyonzima Olivier Sefu (13) yari yabanje mu kibuga mu mwanya wa Muhire Kevin

Niyonzima Olivier Sefu (13) yari yabanje mu kibuga mu mwanya wa Muhire Kevin 

Baririmbi indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Amavubi

Amavubi

Amavubi

Baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Abasimbura b'u Rwanda

Abasimbura b'u Rwanda

11 Antoine Hey yabanje mu kibuga

11 Antoine Hey yabanje mu kibuga 

11 ba Uganda Cranes

11 ba Uganda Cranes

Abakinnyi b'Amavubi basuhuza abafana

Abakinnyi b'Amavubi basuhuza abafana 

Savio Nshuti Dominique ku mupira

Savio Nshuti Dominique ku mupira

Bizimana Djihad kapiteni w'Amavubi umwe mu bakinnyi bagerageje kwihagararaho mu mukino

Bizimana Djihad kapiteni w'Amavubi umwe mu bakinnyi bagerageje kwihagararaho mu mukino

Bizimana Djihad akorerwaho ikosa

Mubumbyi Bernabe  wari witwezeho ibitego yavuye mu kibuga ku munota wa 52' asimburwa na Biramahire Abeddy

Mubumbyi Bernabe  wari witwezeho ibitego yavuye mu kibuga ku munota wa 52' asimburwa na Biramahire Abeddy

Ismail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes

Ismail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes

Intambara imbere y'izamu

Intambara imbere y'izamu

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

Abakinnyi ba Uganda bava kwishimira igitego cya kabiri

Abakinnyi ba Uganda bava kwishimira igitego cya kabiri

Uganda imaze kubona igitego cya gatatu nibwo Biramahire yatangiye kwishyushya

Uganda imaze kubona igitego cya gatatu nibwo Biramahire yatangiye kwishyushya

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abakinnyi bari bicaye ku ntebe

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abakinnyi bari bicaye ku ntebe

Ismail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes afata umupira mu kavuyo

Ismail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes afata umupira mu kavuyo

Antoine Hey yatangiye gushyushya Muhire Kevin nyuma yo kubona ko Niyonzima Olivier nta musaruro

Antoine Hey yatangiye gushyushya Muhire Kevin nyuma yo kubona ko Niyonzima Olivier nta musaruro

Biramahire Abeddy abuzwa inzira

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy abuzwa inzira

Iradukunda  Eric Radu ku mupira

Iradukunda  Eric Radu ku mupira

Muhire Kevin ajya inama na Mashami Vincent mbere yuko ajya mu kibuga

Muhire Kevin ajya inama na Mashami Vincent mbere yuko ajya mu kibuga

Amavubi ashaka igitego

Amavubi ashaka igitego

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy yagiye abona uko yagana mu rubuga rw'amahina ariko akabura inzira

Biramahire Abeddy yagiye abona uko yagana mu rubuga rw'amahina ariko akabura inzira acamo

Amavubi yagiye abona imipira y'imiterekano bashyiraho imitwe bikanga

Amavubi yagiye abona imipira y'imiterekano bashyiraho imitwe bikanga

Manzi Thierry mu kirere atera umupira n'umutwe

Manzi Thierry mu kirere atera umupira n'umutwe

Muhire Kevin akingira umupira

Muhire Kevin akingira umupira

Nzarora Marcel asohoka mu kibuga nyuma yo kwinjizwa ibitego bitatu (3)

Nzarora Marcel asohoka mu kibuga nyuma yo kwinjizwa ibitego bitatu (3)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND