Ikipe y'igihugu ya Uganda yanyagiye Amavubi (Rwanda) ibitego 3-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya gatatu mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018.
Ni mu mukino waberaga kuri St Mary's Stadium mu mujyi wa Kampala, ukarangira Muzamir Mutyaba asaruyemo ibitego bibiri mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Derrick Nsibambi. U Rwanda rurasabwa kuzatsinda ibitego bine mu mukino wo kwishyura uzakinirwa i Kigali kuwa 19 Kanama 2017 kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikira.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri Uganda ku busa bw'ikipe y'u Rwanda. Igice cya kabiri kigitangira, Uganda Cranes yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Derrick Nsibambi ku munota wa 48' nyuma yo guhererekanya kwa uganda Cranes.Umukino warangiye ari Uganda Cranes itsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa (Uganda Cranes 3-0 Rwanda Amavubi).
Ku ruhande rw'u Rwanda, Antoine Hey yakuyemo Mubumbyi Bernabe yinjiza Biramahire Abeddy. Niyonzima Olivier asimburwa na Muhire Kevin. Ku ruhande rwa Uganda, Muzamir Mutyaba watsinze ibitego bibiri yasimbuwe na Paul Mucureezi. Moses Basena uri gutoza Uganda Cranes by'agateganyo, yongeye gukora impinduka, Muhammad Shaban yasimbura Moses Waiswa
U Rwanda ni rwo rwakiriye irushanwa riheruka ryegukanwe na DR Congo itsinze Mali ku mukino wa nyuma. Antoine Hey umutoza w’Amavubi y’u Rwanda yakoze impinduka imwe ku bakinnyi 11 yabanjemo yakira Sudan mu mukino wa gishuti kuko yakuyemo Muhire Kevin agashyiramo Niyonzima Olivier Sefu.
Dore abakinnyi 11 babanjemo:
Uganda: Ismael Watenga (GK) 19, Nico Wakiro Wadada 14, Isaac Muleme 2, Savio Kabungo 13, Paul Musamali 15, Muwanga Bernard (C-4), Milton Kariasa 16, Moses Waiswa 6, Shafik Kagimu, Derrick Nsibambi 11 na Muzamir Mutyaba 10.
Rwanda: Nzarora Marcel (GK-18), Rucogoza Aimable Mambo 2, Manzi Thierry 17, Nsabimana Aimable 22, Imanishimwe Emmanuel 3, Iradukunda Eric Radu 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4-C, Niyonzima Olivier Sefu 13, Savio Nshuti Dominique 11 na Mubumbyi Bernabe 9.
Abafana bakuru b'Amavubi ku mucanga w'ikiyaga cya Victoria
Rwarutabura i Kampala
Hanze ya sitade ..St Marry City Stadium abantu binjira
Cassa Mbungo Andre (iburyo) kuri St Marry's stadium
Amarembo ya sitade
Abafana b'Amavubi
March' Generation itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bahagera
11 b'u Rwanda babanje ku kibuga
11 ba Uganda Cranes babanje mu kibuga
Wari umukino utoroshye ku ruhande rw'u Rwanda
AMAFOTO: Mihigo Saddam- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO