RFL
Kigali

Uganda yanyagiye u Rwanda mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2017 16:32
2


Ikipe y'igihugu ya Uganda yanyagiye Amavubi (Rwanda) ibitego 3-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya gatatu mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018.



Ni mu mukino waberaga kuri St Mary's Stadium mu mujyi wa Kampala, ukarangira Muzamir Mutyaba asaruyemo ibitego bibiri mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Derrick Nsibambi. U Rwanda rurasabwa kuzatsinda ibitego bine mu mukino wo kwishyura uzakinirwa i Kigali kuwa 19 Kanama 2017 kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikira.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri Uganda ku busa bw'ikipe y'u Rwanda. Igice cya kabiri kigitangira, Uganda Cranes yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Derrick Nsibambi ku munota wa 48' nyuma yo guhererekanya kwa uganda Cranes.Umukino warangiye ari Uganda Cranes itsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa (Uganda Cranes 3-0 Rwanda Amavubi).

Ku ruhande rw'u Rwanda, Antoine Hey yakuyemo Mubumbyi Bernabe yinjiza Biramahire Abeddy. Niyonzima Olivier asimburwa na Muhire Kevin. Ku ruhande rwa Uganda, Muzamir Mutyaba watsinze ibitego bibiri yasimbuwe na Paul Mucureezi. Moses Basena uri gutoza Uganda Cranes by'agateganyo, yongeye gukora impinduka, Muhammad Shaban yasimbura Moses Waiswa

U Rwanda ni rwo rwakiriye irushanwa riheruka ryegukanwe na DR Congo itsinze Mali ku mukino wa nyuma. Antoine Hey umutoza w’Amavubi y’u Rwanda yakoze impinduka imwe ku bakinnyi 11 yabanjemo yakira Sudan mu mukino wa gishuti kuko yakuyemo Muhire Kevin agashyiramo Niyonzima Olivier Sefu.

Dore abakinnyi 11 babanjemo:

Uganda: Ismael Watenga (GK) 19, Nico Wakiro Wadada 14, Isaac Muleme 2, Savio Kabungo 13, Paul Musamali 15, Muwanga Bernard (C-4), Milton Kariasa 16, Moses Waiswa 6, Shafik Kagimu, Derrick Nsibambi 11 na Muzamir Mutyaba 10.

Rwanda: Nzarora Marcel (GK-18), Rucogoza Aimable Mambo 2, Manzi Thierry 17, Nsabimana Aimable 22, Imanishimwe Emmanuel 3,  Iradukunda Eric Radu 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4-C, Niyonzima Olivier Sefu 13, Savio Nshuti Dominique 11 na Mubumbyi Bernabe 9.

Abafana bakuru b'Amavubi ku mucanga w'ikiyaga cya Victoria

Abafana bakuru b'Amavubi ku mucanga w'ikiyaga cya Victoria

Rwarutabura i Kampala

Rwarutabura i Kampala

Hanze ya sitade ..St Marry City Stadium abantu  binjira

uganda

Hanze ya sitade ..St Marry City Stadium abantu binjira

Cassa Mbungo Andre (iburyo) kuri St Marry's stadium

Cassa Mbungo Andre (iburyo) kuri St Marry's stadium 

Amarembo ya sitade

Amarembo ya sitade

Abafana b'Amavubi   Abafana b'Amavubi  

March' Generation itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bahagera

March' Generation itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bahagera

Amavubi

AmavubiAmavubi

Amavubi

AmavubiAmavubi

11 b'u Rwanda babanje ku kibuga

Uganda

11 ba Uganda Cranes babanje mu kibuga

HeyHeyAmavubi

Wari umukino utoroshye ku ruhande rw'u Rwanda

AMAFOTO: Mihigo Saddam- Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa 6 years ago
    Urwanda ruheruka gutsinda Abagande ku bwa Gatete Jimmy . Nubundi ntacyo twaritwiteze gishyashya! Igishya ni Score 3-0. Shame on you Coach! !
  • Lumirwa6 years ago
    Nibicare be gukomeza gupfusha ubusa umutungo wigihugu. Nubundi namatiku yuzuyemo gusa





Inyarwanda BACKGROUND