RFL
Kigali

Umuhanzikazi Marina uherutse kubona umujyanama yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Marina’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/08/2017 20:10
0

Mu minsi ishize umuhanzikazi Marina aherutse kurekurwa na Uncle Austin nyuma yuko yari amaze kumubonera undi muterankunga uzwi nka Rama ugomba kumushoramo amafaranga, uyu mukobwa yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Marina’.



UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'MARINA'

Iyi ndirimbo nshya ya Marina yahisemo kuyita ‘Marina’ nk’izina rye, iyi ni indirimbo uyu muhanzikazi yakorewe na Producer Pastor P iikaba ari indirimbo ya gatatu y’uyu muhanzikazi ikaba iya kane abashije kuririmbamo dore ko yatangiranye n’indirimbo yise ‘Byarara bibaye’, akurikizaho indi yise ‘Bikakubera’ icyakora akaba yaranararirimbye mu ndirimbo yamamaye muri iyi minsi yitwa ‘Too Much’ ya Jay Polly ahuriyemo nabandi bahanzi b’ibyamamare nka Urban Boys,Bruce Melodie, Uncle Austin na Khalfan.

marinaUmuhanzikazi Marina uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda

Marina uhamya ko yatangiye muzika mu mpera za 2016 iyo muganiriye akubwira ko intumbero ye muri muzika ari ugukora umuziki ushobora no kwambuka imipaka ukanagera ku rwego mpuazamahanga. Nkuko Rama umujyanama mushya wa Marina abitangaza ngo amashusho y’iyi ndirimbo aragera hanze vuba bitarambiranye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'MARINA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND