RFL
Kigali

Abanyamakuru b’imikino mu Rwanda batsinze aba Uganda mu mukino wa gishuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2017 8:56
0


Ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR FC) yatsinze bagenzi babo ba Uganda igitego 1-0 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade ya Lugogo iri mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017.



Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Twizeyimana Abbas Claude ku munota wa 69’ w’umukino wakinwe iminota 70’.Uyu mupira yawuhawe na Jado Dukuze.

Ni umukino wabaye ku mbaraga za Nyagasani kuko ikipe ya AJSPOR FC yahagarutse i Kigali saa tatu n’iminota 15’ (21h15’) ku masaha ya Kigali yo kuwa Kane. Mu kugera ku mupaka wa Gatuna mu masaha ya saa sita z’ijoro (00:00’), kwambuka uyu mupaka byabanje kugorana kuko haba hari umurongo munini w'abashaka kwambuka.

Mu kuva ku mupaka, itsinda ry’abantu 22 bagize iyi kipe bageze mu mujyi wa Kampala saa tatu za mu gitondo (09h00’) ku masaha ya Kampala mbere yuko umukino ukinwa saa sita (12h00’) ku masaha ya Uganda.

Mu kujya gushaka aho kurara no kureba uko bagoheka, nabyo byabanje gutinda ku buryo byageze saa tanu n’iminota 30’ (11h30’) ikipe itaragera mu  kibuga bitewe n’umurongo munini w’imodoka, amagare n’amapikipiki aba acicikana mu mihanda ya Uganda.

Kuva aho iyi kipe icumbitse ugana ku kibuga cya Lugogo ikipe ya KCCA ikiniraho narwo ni urugendo rutari ruto kuko bitabuze iminota 40’ bitwara. Ibi byose ntibyabujije abasore b’u Rwanda gutahana intsinzi.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AJSPOR FC, habayeho gusimbuza. Dushime Nepo wa Radio Salus asimburwa na Hagenimana Philbert wa Ruhagoyacu, Nyanyenda Jean Baptiste asimbura Bonny Mugabe wa FERWAFA.rw, Mihigo Saddam wa Inyarwanda.com asimbura Habimana Sadi wa Voice Africa naho Karangwa Jules asimburwa na Kagame Patrick wa Makuruki.rw

Abandi babanje mu kibuga ni Twagirimana Pacifique (GK), Kamasa Peter (New Times), Mutabazi Fils (Imvano), Claude Hitimana (Flash FM& TV), JadoDukuze © naTwizeyimana Abbas Claude.Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 i Kigali mu Rwanda.

AJSPOR  FC bishushya

AJSPOR 12

AJSPOR  FC bishushya 

Rabbin Imani Isaac yari umuganga w'ikipe

Rabbin Imani Isaac yari umuganga w'ikipe

 Basohoka mu rwambariro

Basohoka mu rwambariro

11 ba USPA FC ya Uganda

11 ba USPA FC ya Uganda 

11 ba AJSPOR FC

11 ba AJSPOR FC

AJSPOR 12

Ifoto y'ububanyi n'amahanga

Ifoto y'ububanyi n'amahanga

AJSPOR 12

Dukuze

Abasimbura ba AJSPOR FC bishyushya

Abasimbura ba AJSPOR FC bishyushya

Abakinnyi ba AJSPOR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba AJSPOR FC bishimira igitego

Nyuma y'umukino baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

Nyuma y'umukino baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Abakinnyi ba AJSPOR FC bakora akarasisi

Abakinnyi ba AJSPOR FC bakora akarasisi

AMAFOTO:Robben Ngabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND