RFL
Kigali

Mayweather yasabye ko hazakoreshwa uturindantoki tworoshye kugira ngo azakubite neza Mc Gregor

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:11/08/2017 7:01
0


Umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather Jr. yasabye akanama gategura umukino w’iteramakofe witwa’fight for money’ uzamuhuza na McGregor ko hazifashishwa uturindantoki tworohereye mu rwego rwo kugira ngo azandagaze uwo bazaba bahanganye kuwa 26 Kanama 2017 ahitwa T- Mobile Arena.



Uyu mukinnyi uzwi cyane mu mukino w’iteramakofe yasabye akanama gashinzwe amarushanwa y’iteramakofe ko mu mujyi wa Nevada(NAC) ubwo aba bombi basabwaga kwerekana ibikoresho bizifashishwa muri uyu mukino urebwa na benshi ku isi,Pretty Boy nk’uko benshi bakunda kumwita yasabye ko bazakoresha uturindantoki dufite uburemere bungana na 80z kugira ngo azabashe kubabaza McGregor.

mayweather

Akanama kakimara gushyikirizwa ubu busabe kavuze bisanzwe bizwi ko buri mukino w’iteramakofe ugira uburemere bw’umwihariko bityo ikijyanye no kuba bagabanya uburemere bw’uturindantoki ari ingingo igiye gusuzumwa hakazatangazwa icyemezo cyayifashweho mu cyumweru gitaha. 

Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND