RFL
Kigali

Amavubi yageze i Kampala-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2017 13:54
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yageze i Kampala muri Uganda aho yitegura gucakirana n’ikipe y’iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 kuri St Marry’s Stadium, umukino ubanza wo mu ijonjora rya gatatu muri gahunda yo gushaka itike ya CHAN2018, imikino ya nyuma izabera i Nairobi muri Kenya.



Itsinda ry’abakinnyi 19 bahamagawe na Antoine Hey bose bageze kuri Imperial Resort Beach Hoteli yubatse mu mujyi wa Entebbe aho biteganyijwe ko bakora imyitozo yo kunanura ingingo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017.

Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi avuga ko icyo yifuza ari ugukora ibishoboka agashaka umusaruro uzamufasha gukuramo Uganda mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa 19 Kanama 2017.

“Mu mukino wa gishuti twakinnye na Sudan, twabonye ko hakiri ibintu bitari byinshi twakosora, nta kintu gihoraho, bizaba ari umukino ukomeye. Ni nk’uko Uganda yakinnye na Azam FC bakanganya ibitego 2-2 nabyo ntabwo byakwemeza umuntu ngo yumve ko bakomeye cyane. Twiteguye umukino ukomeye uzaduhuza na Uganda gusa ntabwo batsindika. Dufite icyizere ko tuzakina nabo kandi neza”. Antoine Hey.

Dore abakinnyi 19 Antoine Hey yajyanye i Kampala:

Ndayishimiye Eric (GK), Nzarora Marcel (GK), Kimenyi Yves (GK), Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad [C], Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabe, Nshimiyimana Amran na Biramahire Abeddy.

Ikipe igera i Entebbe

Ikipe igera i Entebbe

Amavubi asohoka mu kibuga cy'indege

Amavubi asohoka mu kibuga cy'indege

Bagana kuri Hoteli

Bagana kuri Hoteli

Mukunzi Yannick (ibumoso) na Bitramahire Abeddy (iburyo) baruhukira i Kampala

Mukunzi Yannick (ibumoso) na Bitramahire Abeddy (iburyo) baruhukira i Kampala

Imperial Resort Beach Hotel Amavubi acumbicemo

hotel

Imperial Resort Beach Hotel Amavubi acumbicemo

Kimenyi Yves (ibumoso) na Biramahire Abeddy (ibumoso)

Kimenyi Yves (ibumoso) na Biramahire Abeddy (ibumoso)

Amavubi

Yannick Mukunzi avuga ati" Murebe hano mbafore hakiri kare"

Yannick Mukunzi avuga ati"Murebe hano mbafore hakiri kare"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND