RFL
Kigali

Abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bazakina n'abo muri Uganda mbere yuko amakipe y'ibihugu byabo ahura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2017 14:59
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 ni bwo ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR FC) igomba gucakirana na bagenzi babo bahuje umwuga bo mu gihugu cya Uganda mu mukino ubanza wa gishuti uzakinirwa kuri Lugogo Stadium.



Ni umukino aba banyamakuru bazakina mu rwego rwo gukomeza ubushuti n’ubuhahirane ndetse no gusangira ubumenyi cyane hitabwa ku kureba icyatuma siporo y’akarere ibi bihugu birimo irushaho gutera imbere hitabajwe imbaraga z’itangazamakuru.

Nkusi Denis umutoza w’agateganyo w’iyi kipe, yahamagaye abakinnyi 18 agomba kuzitabaza imbere y’abanyamakuru b’imikino muri Uganda bazaba bakinira imbere y’abafana n’abavandimwe babo.

Uwihanganye Fuad (Radio&TV10) usanzwe ari umutoza mukuru ntazatoza uyu mukino kubera impamvu z’akazi azaba afite mu mpera z’iki Cyumweru ndetse na Ndibyariye Jean de Dieu uzwi nka Jado Max kuri ubu uri mu kazi gashya kuri KFM.

Muri aba bakinnyi 18 bagomba guhaguruka mu Rwanda saa tatu z’umugoroba (21h00’), ntiharimo Mugaragu David wa Hot FM kubera ikibazo cy’imvune, Bigirimana Augustin (Isango Satr 91.5 FM & TV).

Dore abakinnyi 18 bazahura na Uganda:

Umunyezamu: Paccy(Intsinzi.rw)

Ba myugariro:  Hagengimana Philbert(Ruhagoyacu), Nepo(Radio Salus), Hitimana Claude(Flash FM), Butare Leonard(RBA), Kagame Patrick (Makuruki.rw), Niyonziza Samuel(Izuba Rirashe), Mutabazi Djafari Fils(Ibiyagabigari) na Karangwa Jules( Royal TV)

Abakina hagati: Peter Kamasa(The New Times), Sadi Habimana(Voice of Africa), Jado Dukuze(Ruhagoyacu, C), Nshimiyimana Richard(Kigali Hits) na Twizerimana Abbas (Sana Radio)

Abataha izamu: Imanishimwe Sammy(Kigali Today), Nyabyenda Jean Baptiste(Yeejo.rw), Mihigo Saddam (Inyarwanda.com) na Bonny Mugabe(Ferwafa.rw)

Staff:

-Nkusi Denis: Head Coach

-Ngabo Robben (Umuseke): Photographer

-Willa Rabbin Imani Isaac: Team Doctor

Mugaragu David ntari mu bakinnyi 18 kubera ikibazo cy'imvune

Mugaragu David ntari mu bakinnyi 18 kubera ikibazo cy'imvune

Uwihanganye Fuad umutoza mukuru ntabwo azatoza umukino

Uwihanganye Fuad umutoza mukuru ntabwo azatoza umukino

Peter Kamasa wa The New Times arahari

Peter Kamasa wa The New Times arahari

Jado Dukuze hagati y'abageni

Dukuze Jean de Dieu kapiteni wa AJSPOR FC

Gentil Gedeon Ntirenganya (ibumoso) na Augustin Bigirimana (iburyo) ntibabashije kwambuka umupaka kubera impamvu z'imirimo

Gentil Gedeon Ntirenganya (ibumoso) na Augustin Bigirimana (iburyo) ntibabashije kwambuka umupaka kubera impamvu z'imirimo

AJSPOR FC ntabwo iratsindwa umukino mpuzamahanga yasohotse

AJSPOR FC ntabwo iratsindwa umukino mpuzamahanga yasohotse kuko uheruka yaganyije n'Abarundi 1-1 i Bujumbura

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND