RFL
Kigali

The Pink yashyize hanze indirimbo nshya ‘Hold on’ yakoranye na Eddie Mico-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2017 19:01
0


Umuraperikazi The Pink yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Eddie Mico bakaba barayise ‘Hold on’. The Pink ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito ashyize hanze ‘Ikiganza cy’Uwiteka’ yakoranye na Gaby Kamanzi.



Nkuko The Pink yabitangarije Inyarwanda.com, Hold on ni indirimbo yandikiwe icyarimwe n'Ikiganza cy'Uwiteka, gusa ntiyahise ayikora kuko ngo yumvaga akibaza Imana amagambo nyayo no guha abakunzi ba gospel umwanya wo kumva Ikiganza cy'Uwiteka yakoranye na Gaby Kamanzi. Yunzemo ati: "Erega burya mbere yuko ntekereza abandi nanjye song yanjye igomba kumbera isengesho n'icyigisho. Numvaga rero mfite ubutumwa bwo kubwira abantu kudacika intege.”

UMVA HANO 'HOLD ON' YA THE PINK NA EDDIE MICO

Umuraperikazi The Pink usengera mu itorero rya Restoration church i Masoro, avuga ko hari abantu bahura n’ibigerageza bagahitamo kunyura iy’ubusamo kugira ngo babitsinde, ibi akaba asanga atari umwanzuro mwiza kuko ngo abantu basenga Imana ishobora byose baba bakwiye kwibuka ko yababwiye ko izi ibyo yibwira kubagirira kandi akaba ari amahoro gusa. Yagize ati:

Duhura n’ibigeragezo byinshi tukifuza guca iz'ubusamo ngo tubitsinde,ariko niba iyo dusenga ari ishobora byose kandi twemera ko yo ubwayo yatubwiye ko izi ibyo yibwira kutugirira,ko atari ibibi ahubwo ari amahoro, twagakwiye kuyigumaho. Nukuri iyo uri aho ikwifuza uba utekanye.Iyo ucitse intege gato Satani agusamira hejuru akagushyira mu nzara ze aho bitoroshye kwikura. Mu minsi ishize hari abambazaga ngo album yawe ni ryari ariko nkumva ntarabitekereza...kuri ubu rero numva nifuza kuzakora DVD y'indirimbo 8 nibura (z’amashusho),ndacyabyigaho ndebe n'ubushobozi ndetse niba biri no mu bushake bw'Imana.Kubwanjye nifuza gukora indirimbo nziza zifite amashusho meza ubundi hagati aho wenda haba harabonetse abakobwa bandi bazakomereza aho njye na Ariella tugejeje.

UMVA HANO ‘HOLD ON’ YA THE PINK NA EDDIE MICO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND