Umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda bamaze kubaka izina mu mitima y’abakunzi b’injyana ya Hip Hop Ama G The Black magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Ntaho tuzajya’ ahita ahamya umuvuduko ukomeye akomeje gukoreraho muri uyu mwaka wa 2017.
Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yumvikanamo agahinda k’injyana ya Hip Hop muri iyi minsi isa n'iyasubiye inyuma igasimbuzwa izindi njyana mu bitangazamakuru ndetse n'ahandi hose hacurangirwa umuziki. Uyu muraperi yongera kumvikana agaruka ku mazina y’abahanzi akumbuye muri muzika basa naho batereranye iyi njyana abo yavuze mu mazina ni Tuff Gangz na P Fla.
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Evidecks, Ama G The Black ngo agiye gutangira gushaka uko yayikorera amashusho. Yabwiye Inyarwanda.com ko kuri ubu ari gukora cyane ngo ashimishe abakunzi b’umuziki we anabaha izindi ndirimbo nyinshi we ahamya ko yarangije gukora.
TANGA IGITECYEREZO