RFL
Kigali

CANADA: Aherekejwe na Meddy, Cassanova n’abandi bazwi, Mc Murenzi yasabye anakwa umukunzi we–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2017 10:20
4


Mc Murenzi cyangwa Kamatali Murenzi mu minsi ishize yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye anatuye muri iyi minsi, uyu munyamakuru wamamaye cyane kuri Contact Fm mu mpera z’icyumweru dushoje yerekeje muri Canada gusaba no gukwa umukunzi we.



Kamatali Murenzi wamenyekaniye kuri CFM hano mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York yerekeza Quebec aherekejwe na Cassanova,Meddy, Claude Ndayishimiye n'abandi barimo inshuti n'abavandimwe bajyana gusaba umukunzi we Aline Rudakenga ubusanzwe wibera Montreal, gusa kuko umuryango we uba Quebec hose ho muri Canada iyi mihango yo gusaba no gukwa yabereye muri Quebec ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017.

Nyuma yo gusaba no gukwa Kamatali Murenzi na Aline Rudakenga babyutse ku wa mbere tariki 7 Kanama 2017 bajya gusezerana imbere y’amategeko ya Leta, amakuru ava imbere mu nshuti z’aba bombi avuga ko umwaka utaha mu mpeshyi ari bwo hateganyijwe ubukwe busanzwe buzabera mu Rwanda aho bazaba baje kwereka imiryango ibirori.

REBA AMAFOTO:

murenzimurenziMeddy, Cassanova,... baherekeje Mc Murenzi muri Canada gusaba no gukwa murenziMc Murenzi yari yaherekejwemurenziAline umukunzi wa Mc Murenzi muri ibi birorimurenziMc Murenzi nyuma yo kwambika impeta Aline ugiye kumubera umufashamurenziMc Murenzi na Aline muri ibi birorimurenziByari ibyishimo ku nshuti z'uyu muryango mushya

AMAFOTO: Egide Foxworth -Egide Image






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric6 years ago
    congrats kuri mc nzi
  • Uwantege anita6 years ago
    Mulibezaaaaa♡♡♡♡♡♡♡ kandi ibyiza bilimbereeee imana ibahore imbereeeee ibaherekeze mulibyoseeeee♡♡
  • gaga6 years ago
    Bagize ibirori byiza kandi bari baberewe. Egide nawe yafashe amafoto meza. Ese Egide, ni nde uzagufotora wowe ku munsi w'ubukwe bwawe na Aurore? Azafate amafoto meza nk'ayo ufata kugira ngo ibirori byanyu bizaryohe.
  • ij6 years ago
    MC NZI!!!! turakwemera musaza





Inyarwanda BACKGROUND