Mc Murenzi cyangwa Kamatali Murenzi mu minsi ishize yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye anatuye muri iyi minsi, uyu munyamakuru wamamaye cyane kuri Contact Fm mu mpera z’icyumweru dushoje yerekeje muri Canada gusaba no gukwa umukunzi we.
Kamatali Murenzi wamenyekaniye kuri CFM hano mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York yerekeza Quebec aherekejwe na Cassanova,Meddy, Claude Ndayishimiye n'abandi barimo inshuti n'abavandimwe bajyana gusaba umukunzi we Aline Rudakenga ubusanzwe wibera Montreal, gusa kuko umuryango we uba Quebec hose ho muri Canada iyi mihango yo gusaba no gukwa yabereye muri Quebec ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017.
Nyuma yo gusaba no gukwa Kamatali Murenzi na Aline Rudakenga babyutse ku wa mbere tariki 7 Kanama 2017 bajya gusezerana imbere y’amategeko ya Leta, amakuru ava imbere mu nshuti z’aba bombi avuga ko umwaka utaha mu mpeshyi ari bwo hateganyijwe ubukwe busanzwe buzabera mu Rwanda aho bazaba baje kwereka imiryango ibirori.
REBA AMAFOTO:
Meddy, Cassanova,... baherekeje Mc Murenzi muri Canada gusaba no gukwa Mc Murenzi yari yaherekejweAline umukunzi wa Mc Murenzi muri ibi biroriMc Murenzi nyuma yo kwambika impeta Aline ugiye kumubera umufashaMc Murenzi na Aline muri ibi biroriByari ibyishimo ku nshuti z'uyu muryango mushya
AMAFOTO: Egide Foxworth -Egide Image
TANGA IGITECYEREZO