Umuhanzi Martin Baruta yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n’abahanzi basanzwe bakora umuziki wa Gospel ari bo umuramyi Manzi, M Olivier na Bigiriherezo. Iyi ndirimbo ikaba irimo ubutumwa bubwira abantu batarakizwa ko hariho Imana ikora ibikomeye.
Martin Baruta yabwiye Inyarwanda ko impamvu yo gufatanya n’abahanzi banyuranye muri iyi ndirimbo ari mu rwego rwo kwagura ubufatanye n’imikoranire myiza mu guteza imbere muzika bakora ya Gospel,iyi ndirimbo yasohoye ibaye iya 3 kuri Album ye arimo gukora ya 3 izaba igizwe n'indirimbo 8. Nyuma yo gukora indirimbo yitwa Haleluya na Uri Imana,kuri ubu akomeje gukora cyane kugira ngo yamamaze ubutumwa bugere kure. Yunzemo ati "Nsoje nifuriza abakunzi ba Musika ya Gospel kunezezwa n’iyi ndirimbo yitwa Urukundo Wankunze."
Umuhanzi Martin Baruta nyiri iyi ndirimbo
Abajijwe ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya 'Urukundo wankunze', Martin Baruta yagize ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nukubwira abatarakizwa ko dufite Imana ikora ibikomeye ibasha gukuraho ibyananiranye,indi message irimo nuko Imana yatanze umwana wayo wikinege ariwe yesu kristo akaza agapfira abari mwisi kugira ngo tubabarirwe ibyaha bityo buri wese abashe kwigerera ahera hayo,indi message irimo turakangurira abantu bayo kwongera gusabana nayo kuko yatubabariye ibyaha."
UMVA HANO 'URUKUNDO WANKUNZE' YA MARTIN BARUTA FT MANZI, BIGIRIHEREZO & OLIVIER
TANGA IGITECYEREZO