RFL
Kigali

Umuhanzikazi Marina yamaze kubona abamufasha mu rugendo rwa muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2017 17:47
3


Mu ntangiriro za 2017 ni bwo hatangiye kumvikana izina Marina muri muzika, uyu muhanzikazi wari mushya yatangiye afatanya bya hafi na Uncle Austin wamufashaga,kuri ubu Uncle Austin yabaye uwa mbere mu kwemeza amakuru yuko yamaze kurekura Marina kuko yabonye abandi bajyanama.



Ibi byatumye twifuza kumenya niba koko Uncle Austn yatandukanye na Marina ntakibazo bafitanye bagatandukana neza. Ibi byose Uncle Austin yabishubije ahamya ko we icyo yakoze yabonye umukobwa ufite impano akiyemeza kumufasha bityo ngo nyuma yaho baboneye umushoramari ushobora gufasha uyu muhanzi,  yanga kubangamira amasezerano bagirana ahubwo ahita arekura uyu mukobwa ubu wamaze kubona abaterankunga bashya muri muzika.

MarinaUncle Austin niwe watangaje urugendo rushya Marina agiye gutangiraMarinaMarina yasubije Uncle Austin amushimira byinshi yamufashije

Marina magingo aya ari gufashwa n’umusore witwa Ramadhan ariko abakurikuranra hafi iby’imyidagaduro bamwita Rama, uyu ngo bafitanye amasezerano y’igihe kirekire ndetse n’ibikorwa byarangiye dore ko hari indirimbo biteguye gushyira hanze mu minsi ya vuba cyane.

Uyu musore wiyemeje gufasha Marina yagize ati”Uyu mukobwa ni mushya muri muzika, ntabwo amaze igihe ariko yamaze kwerekana imbaraga ze ni umuhanga benshi babihamya, impano nk’iriya ni iyo gushyigikira rero nifuje ko twakomezanya urugendo rwe rwa muzika, twabiganirije Uncle Austin wamufashaga yarabyemeye ntakibazo ndetse vuba aha turabaha ibihangano bishya by’uyu muhanzikazi.”

marina

Umuhanzikazi Marina

Marina ku rukuta rwa Instagram rwa Uncle Austin yashimiye bikomeye Uncle Austin kuri buri kimwe yamufashije amushimira urwego amugejejeho anahamya ko byanze bikunze azagera kure nk'uko Uncle Austin yajyaga abimubwira. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko n'ubundi Uncle Austin azakomeza kuba hafi uyu muhanzikazi ndetse nabari kumufasha dore ko batandukanye ariko ntacyo bapfuye.

rama Rama, uyu niwe ugiye gufasha Marina muri muzika

Marina wamenyekanye muri uyu mwaka wa 2017 yadutse mu ndirimbo ye ya mbere yise ‘Byarara bibaye’ nyuma y’iyi yaje gukora indi yise  ‘Bikakubera’ ndetse kandi yumvikanye mu ndirimbo ‘Too Much’ yahuriyemo nabahanzi b’ibyamamare ikunzwe muri iyi minsi.

UMVA HANO INDIRIMBO MARINA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE YISE 'BIKAKUBERA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • liliose6 years ago
    hahaha muransetsa uyumuhungu ashaka kwikubitira ibintu umukobwa nikangu ntawutabiz hariyo aherutse gusora yibitutsi bitabaho ngo chari na nyina ....nibindi muzabagire inama aba bana burwanda
  • Hollysasa 6 years ago
    irire ubuturu Sha naho gufasha nae nturiho Ngo urafasha aband ubwo c Ako kamodoka kadashinga Koko erega nabasani bac ntibabamo Omari Kereka mujya umushakira pass akaba Ariwewe bishyura
  • AKIMANA BLENDA5 years ago
    NDUMVAMARINA AKOMEJE GUTERA INTAMBWE NAKOMEREZE AHO. MURAKOZE.





Inyarwanda BACKGROUND