RFL
Kigali

Hey yasobanuye impamvu Ndayishimiye Eric Bakame yari mu bakinnyi 18 bahuye na Soudan

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/08/2017 13:41
0


Mu busanzwe Ndayishimiye Eric Bakame afite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera kuzakina umukino w’u Rwanda na Uganda. Ibi byari gutuma ahita avanwa mu mwiherero ariko mu busesenguzi n’ubushishozi bwa Antoine Hey utoza Amavubi siko abibona kuko azamwifashisha.



Ku mukino u Rwanda rwakiriyemo Soudan, Ndayishimiye Eric Bakame yari ku rutonde rw’abakinnyi 18 bari bukoreshwe muri uyu mukino. Abakunzi b’umupira w’amaguru n’Amavubi bibajije impamvu yamuzanye kumupima mu gihe atazakina umukino wa Uganda.

Mu gusubiza abanyamakuru impamvu uyu munyezamu yamuzanye ku mukino mu gihe atazakina umukino utaha, Hey yavuze ko byari muri gahunda z’igihe kirekire harimo no kuba ateganya kuzatera penaliti akina umukino wo kwishyura na Uganda. Antoine Hey yagize ati:

Twari twemeranyije na Sudan ko mu gihe twanganya, twahita dutera penaliti mu buryo bwo kwipima uko duhagaze mu bijyanye na penaliti kuko twe (Rwanda) twazahura nazo cyangwa nabo bagahura nazo yewe no mu gihe bazaba bakina na Ethiopia. Bitewe nuko Eric (Bakame) azakina umukino wo kwishyura na Uganda kandi tukaba dushobora kuzakizwa na penaliti, niyo mpamvu twamuzanye kugira ngo nituzitera na Sudan abe ariwe ujya mu izamu.

Antoine Hey kuri ubu afite abanyezamu batatu mu mwiherero barimo Ndayishimiye Eric Bakame, Nzarora Marcel na Kimenyi Yves. Muri aba batatu, Nzarora Marcel niwe uzafata ku mukino w’u Rwanda ruzasuramo Uganda kuwa 12 Kanama 2017 kuri St Marry’s Stadium.

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abanyamakuru nyuma yo gutsinda Soudan ibitego 2-1

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abanyamakuru nyuma yo gutsinda Soudan ibitego 2-1

Nzarora Marcel niwe uzabanza mu izamu i St Marry's Stadium

Nzarora Marcel ni we uzabanza mu izamu i St Marry's Stadium

Antoine Hey acunga neza uko biri kugenda imbere y'izamu

Antoine Hey acunga neza uko biri kugenda imbere y'izamu

Rwanda

Ndayishimiye Eric Bakame yari ku ntebe y'abasimbura

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey avuga ko azakora ibishoboka agakuramo Uganda

Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) nyuma y'umukino yasohokanye na Muvandimwe Jean Marie Vianney (iburyo)

Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) nyuma y'umukino yasohokanye na Muvandimwe Jean Marie Vianney (iburyo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND