RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Babirye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/08/2017 14:29
0


Izina Babirye rifite inkomoko mu rurimi rwa Luganda, rikunze kwitwa ab’igitsina gore, rikaba risobanura “uwa mbere mu mpanga” (first of twins).



Imiterere ya ba Babirye

Babirye arafungutse, akunda kuganira, agira igikundiro, akunda abantu kandi yisanzura ku nshuti ze. Afite ubushobozi bwo kuba yagarura ubwumvikane aho bwabuze kandi ni umunyamahoro. Ni umunyamatsiko, kumenyerana nawe biroroshye kandi ahora yishimye, ni umugwaneza, ahorana icyizere kandi ariyoroshya. Ntakunda abantu baca intege abandi, azi cyane uburyo bwo gusohoka mu bibazo kandi yanga amakimbirane. Ntagira kwihangana kandi ashobora kurakara mu buryo bworoshye, ntashobora kuruhuka hari ikintu kitari cyakemuka.

Ashoboye gukurura abantu b’igitsina gabo kandi azi kumvisha abantu ibitekerezo bye. Ashobora kugira impano yo kumenya indimi mpuzamahanga, kuririmba cyangwa kwigana abantu. Afata imyanzuro myinsi y’ubuzima bwe ashingiye ku marangamutima, akunda ibintu bikozwe neza cyane kandi biryoheye ijisho. Ashobora kuba umunyakavuyo kandi ashobora kumara amasaha menshi ari kwiyitaho akiyibagiza izindi nshingano afite. Akunda kwirwanaho no kumenya inshingano ze ariko ntibimubuza no gukunda ubuzima bworoshye. Agira amarangamutima menshi, iyo akiri umwana muto aba yifuza kugaragarizwa ko yitaweho cyane, yishimira gukora ibishimisha ababyeyi be kubera ko aha agaciro cyane umuryango we. Ashobora kurangarira muri byinshi bigatuma taabasha gukora imikoro yo ku ishuri. Akunda udushya, kubyina no kuririmba.

Akunda kubaho ubuzima bwuzuyemo ibyishimo kandi yifuza kumva icyanga cy’ibyiza biri ku isi. Akunda gusetsa abantu no gukina imikino izamo guseka no kwishimana n’inshuti ze. Ibijyanye n’urukundo ni ingenzi cyane kuri we, atangira gushakisha umukunzi uhamye akiri muto. Gusa guhitamo kwe nabyo biragoye kuko aba yifuza ibintu byinshi icyarimwe, ashobora kubona umusore ugwa neza akumva niwe, yabona umwitaho cyane unamutega amatwi akumva niwe, yabona ufite imiterere myiza uberwa akumva niwe, mbese guhitamo bikamunanira.

Mu mirimo yifuza gukora harimo ijyanye n’ubwiza (esthetics) ubugeni, guteka, icungamutungo, ubuvuzi, ubucamanza cyangwa ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND