RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugore tubyaranye 2 nanze ko tubyarana uwa 3, anca inyuma aryamana n’uwo basengana ahita ata urugo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2017 9:01
7


Basomyi ba Inyarwanda.com, binyuze muri rwa rubuga twabashyiriyeho rwa ‘Nkore iki’ aho buri wese aba yemerewe kugisha inama abasomyi bacu, ubu tugiye kubagezaho inkuru y’umugabo watubwiye ko afite ikibazo kimuremereye.



Dukomeje kandi gushimira abatanga inama zinyuranye kuko zifasha ababa bazisabye ndetse n'abandi bafite ibibazo byenda gusa n'ibyabajijwe bakaboneraho bakahakura inama zibafasha kubivamo. Uyu munsi uwatwandikiye agisha inama yagize ati:

"Siniriwe nivuga amazina kubw'umutekano wanjye. Ndi umugabo ndubatse mfite abana 4. Nashatse umugore nsanzwe mfite abandi bana 2 tubana abizi neza, biza kuba ngombwa ko n'abo bana tubazana mu rugo tukabana. Twabanye imyaka 8 ntakibazo na kimwe mu mibanire yacu twananiwe gukemura na cyane ko kugeza ubu atazi kwahukana cyangwa gukubitwa nk'uko tubyumva hanze. Muri uyu mwaka wa 9 tubana yaje guhinduka nanjye bimbera urujijo. Byatangiye ansaba ko twabyara undi mwana mubwira ko ntabishaka kubera ko tubyaye 2 yaransanganye abandi bana 2 nkumva abana 4 bahagije.

Byatangiriye aho rero atangira yigira ntibindeba mu rugo, yava mu kazi nka mbiri n'igice z'ijoro (20:30) akavuga ngo agiye kureba umuturanyi, ibyo bikaba inshuro nyinshi mu cyumweru kandi yaza nka saa tanu z'ijoro (23:00) namubaza icyo yakoraga akanyuka inabi. Byaje kuba agahomamunwa ubwa yangaga ko dukora imibonano mpuzabitsina, akongeraho ko ntakimushimisha mu buriri. Ibi byatumye ntekereza ko yatangiye kunca inyuma. Mu byumweru bibiri bishize yatangiye kugaragarwaho ibimenyetso by'uko yaba atwite,abibwira n'abana ariko ababuza kubimbwira ngo kuko namubwiye ko naramuka asamye nzamuta.

Byaje kurangira ejo bundi ku Cyumweru tariki 30/07/2017 yasahuye urugo arangije arigendera none ntituzi irengero rye. Gusa amakuru mfite kugeza ubu ni uko inda atari iyanjye, ahubwo ari iy'umugabo basenganaga mu cyumba bikaba binashoboka ko ari we wamugiriye inama yo guta urugo akanarusahura. Mungire inama. Aramutse agarutse nzamwakire cyangwa  nzamushyikirize polisi abazwe iby'ubujura yakoze? Ubu se ko injangwe yabaye inturo twongeye kubana ntiyazanyica? Ubu se abana be yataye bazongera kumufata, kumukunda no kumwubaha nka mama wabo ? Murakoze nizeye ko inama zanyu zizangirira umumaro."

Tubibutseko umuntu wese ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hhhh6 years ago
    Pôle kbsa.inama nakugira nuko nagaruka uzamwicaza ukamuganiriza ukamubaza impamvu yamuteye gukora ibyo yakoze ,ukamujyana kumupimiisha nimba ataranduye sida then ukamubabarira kuko mubuzima ntawudakosa kandi akenshi iyo umuhaye amahirwe yakabiri yisubiraho.usibye ko uko nabyumvise umugore wawe ntazagaruka vuba
  • 6 years ago
    Mwiriwe neza! Rero ndabanza ngushinze amakosa 2 wakoze mbone kukugira Inama. 1.Amaze kukugezaho igitekerezo cyuko mwabyara undi mwana,nshingiye kuburyo wamusubijemo ngo:""Njyewe simbishaka"":bivuzengo nta interpersonal DEBATE yabayeho ngo akubwire impamvu ashaka umwana ,nawe umubwire impamvu nyayo ituma udashaka umwana.noneho muhuze inakma. wowe warategetse.22. 2....Umaze kubona agenda ahinduka sinzi niiba waricaje abana cg umuryango wose ngo mumenyere hamwe ikiri kubitera.ikindi sinzi niba umaze kumenya ko harurugo rwumuturanyi akunda kugendamo kenshi,ngo ukore iperereza ryibyo aba ahugiyemo.erega ugomba kumurinda no kumucunga.uziko kutarinda Eva kuri Adamu byatumye ashukwa ninzoka?utekerezako iyo baba barikumwe byarikubazanira igaruka zingana kuriya kdi bikagera kumuryango wose. INAMA NAGUHA:::::::Nuko naramuka aje agusaba imbabazi,uzazimuhe wihuse kdi iciye bugufi ndetse wibagirwe nibyabaye byose kdi wirinde gukeka abandi kuko iyo haribyo udakoze cg ngo usobanurire abantu uwo uriwe nyawe,abantu bazausobanura nabi uko utari kdi bizagusaba umwanyq munini wo kuvuguruza ibyo bakuvugaho kurenza uwo uba warafashe ubasobanurira uwo uriwe mbere.Murakoze
  • dj pac6 years ago
    Umva mureke ajyende ahubwo jyakwamuganga urebe niba adasize akwanduje ubundi uhamagare umuryango ndetse nubuyobozi bubimenye ko atacyiri umugore wawe ubundi ukomeze wirere abana
  • Bernard6 years ago
    Ariko umuntu agira abana 4 ataramenya icyo gukora .that 's international stupidity
  • Jeanne6 years ago
    Ariko abagabo murikunda koko! Ubundi se wabyangiraga iki? Ni uko wari wifitiye 4 we afite 2? Byose bifpira mu kwikunda ntiwishyire mu mwanya wa mugenzi wawe. Inama nakugira ni uko wamushakisha aho aherereye ukamugarura mu rugo, wasanga yarajyanywe no guhora umutoteza ngo azibeshye abyare undi.
  • JO6 years ago
    JYE HARI IBYO NTUMVA NEZA MUKUGISHA INAMA KWAWE!!! 1. URASHAKA KUMENYA NGO NAGARUKA UZAKORE IKI? , NONESE UKURAHE IKIZERE CYUKO AZAGARUKA? JYE NDUMVA NTA NAMA WAGIRWA KUKO ICYO KIBAZO NTAMAHITAMO AGIHARI KUKO AMAZI YARENZE INKOMBE KERA AGERA NO MUMUHANDA ARANAWURENGA AGERA NO MURUNDI RUZI. CYAKORA RERA ABANA NIBA UKIRI MUTO UZASHAKE UWUNDI ABANA BAMAZE GUKURA KUKO GUSHAKIRA UMUGORE MUBANA UBA USENYE UMURYANGO NDETSE UKURUYE NIBIBAZO BIZAHORAHO 95%
  • peterine5 years ago
    urabaza niba agarutse wamwakira, ukongera ukibaza niba umwakiye atakwica, ibi bibazo bibiri bigaragaza ko nubundi mutari mubanye neza mbere yuko agenda ariko reka nshingire kubyo wavuze nkugire inama. umunsi yagarutse ntuzamenya neza impamvu imugaruye mutaganiriye. icyambere nukumuganiriza mbere yuko umubabarira wamara kumenya impamvu yamujyanye nimugaruye akaba aribwo ufata umwanzuro. ariko ikizere cy'uko azagaruka ni gike nkurikije story yanyu. ariko byo nkuko wabivuze iyaraye hanze iba yabaye inturo ubwo nyine yamaze kuba uwo hanze kandi burya umugore ajya gufata umwanzuro wo kuguca inyuma ari uko yamaramaje atakigukunda, iyo ageze aho agenda atakubwiye nuko nta kizere aba agifite muri urwo rugo. ku rundi ruahande abagore bitewe rurwego ariho rw'imitekerereze ashobora kugenda ashutswe n'umuntu ubifitemo inyungu yagerayo yabona ibyo yashakaga atari kubibona akagaruka kandi yahindutse, aha harakomeye kuko level y'ubwenge bw'umugore wawe ntayo tuzi. ubudahemuka bwo ntabo afite n'ubupfura ntabyo afite. ihangane rero usenge imana iguhe kwiyakira iguhe n'imbaraga zo gukomeza kurera abana bawe.





Inyarwanda BACKGROUND