RFL
Kigali

Umunyamakuru wa RBA Michelle Iradukunda wenda kurushinga yakorewe ibirori bya Bridal Shower –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/08/2017 12:59
0


Michelle Iradukunda ni umunyamakuru wa RBA ukunzwe cyane cyane kuri Magic Fm, uyu mukobwa kuri ubu ari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwe. Mbere yuko yinjira mu bukwe, Michelle Iradukunda yakorewe ibirori bya Bridal Shower.



Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 6 Kanama 2017 aho inshuti za Michele zamukoreye umunsi mukuru zimuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze. Nkuko tumaze kubivuga ubusanzwe ibirori bya Bridal Shower ni ibirori bikorerwa umukobwa wenda kurushinga aho inshuti ze ziba zamugeneye impano zikamuha n’inama z’uko azitwara namara kurushinga.

michelle

Ubukwe buri hafi

Bamwe mu bantu bazwi bari bitabiriye ibi birori harimo Miss Keza Joanah, Sandrine Isheja n'abandi banyuranye bari baje kwereka uyu munyamakurukazi witegura kurushinga ko bamuri inyuma. Michelle Iradukunda ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane kubera ijwi n’ubuhanga afite mu mwuga w’itangazamakuru.

Uyu mukobwa yanyuze kandi mu binyamakuru binyuranye, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2010. Biteganyijwe ko ubukwe bwa Michelle Iradukunda n'umukunzi we David buzaba tariki 11 na 12 Kamana 2017.

michellemichellemichelleBari baje kumutera ingabo mu bitugu bamwereka ko bamushyigikiye

michelle

michelle

Michelle Iradukunda yeretswe urukundo n'inshuti ze za hafi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND