RFL
Kigali

Urban Boys bavuyemo umwenda Abanyamusanze babakorera igitaramo cyo kubyina intsinzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2017 15:17
0


Mu cyumweru cyabanjirije iki turangije byavuzwe ko Urban Boys bari batumiwe mu gitaramo i Musanze ndetse bishyuwe gusa ntibabasha kujyayo kuko hari izindi gahunda zabagonze, aba bahanzi bahise bizeza abanyamusanze ko bazabataramira ku buntu mu mpera z’iki cyumweru.



Ibi ni ko byagenze dore ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2017 aba bahanzi bakoreye igitaramo mu mujyi wa Musanze mu rwego rwo kwifatanya n'abatuye uyu mujyi kubyina intsinzi nyuma yo kwitorera umukuru w’Igihugu dore ko amajwi y’agateganyo yatangajwe agaragaza Paul Kagame nk’uwatsinze amatora ya Perezida. Aba bahanzi rero bari bambariye gutaramana n’abaturage b’i Musanze ari nako bafatanya kubyina intsinzi n’ubundi yari ikiri mu mitwe y’abanyamusanze.

REBA HANO AGACE GATO UBWO URBAN BOYS YATARAMAGA I MUSANZE

Nkuko mbere byari byatangajwe iki gitaramo kigihagarara, Urban Boys yagombaga kuririmbira Ubuntu nta muturage wishyujwe, ibi ni nako byagenze dore ko abaturage binjiriraga ubuntu maze nabo si ukwisuka bitabira ku bwinshi iki gitaramo cyabereye muri Cascade Motel aha hakaba mu mujyi rwa gati wa Musanze.

urban boysurban boysUrban Boys mu gitaramo i Musanze aho abafana bari bakubise bakuzura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND