RFL
Kigali

Mutokambali na Nkusi bitabiriye amarushanwa ya “Invitational Baskteball Tournament” bareba abana bafite impano-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2017 13:56
0


Mu irushanwa rya “Elite Invitational Basketball Tournament” riri kubera mu kigo cya SOS Kacyiru, riri guhuza amakipe y’abakinnyi bakiri bato (Academies), ryateye imbaraga Mutokambali Moise na Aime Nkusi Kalim umutoza umwungirije mu ikipe y’igihugu kuba bajya kureba uko abana bari guhatana bagamije gushaka abafite impano.



Muri iyi mikino haba harimo abana benshi bagiye bakinira ikipe y'igihugu cyane abatarengeje imyaka 16 ndetse n'abana bagiye batsindwa isuzuma ryo kujya mu ikipe y'igihugu. Ibi bituma aba batoza bakomeza kubakurikirana ngo barebe urwego bagezeho ndetse banarebe ko babona abandi bafite urwego bariho.

Mu mikino yafunguye iri rushanwa yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, mu itsinda rya mbere (A), Elite Cavaliers yatsinzwe na Darking Team amanota 26-24. Gikondo Warriors itsinda Smash Rangers amanota 41-36. Mu mukino wa kabiri mu itsinda A, Darkings Team (LDK) yatsinze Gikondo Warriors amanota 33-22 mbere yuko Elite Cavaliers itsinda Smash Rangers amanota 36-35.

Mu itsinda rya kabiri (B) hakinwe umukino umwe kuri buri kipe kuko Elite Warriors yatsinzwe na IFAK amanota 33-31 naho Gikondo BBC itsinda Spartans amanota 40-36.

Habiyaremye Patrick usanzwe ari umukinnyi wa REG BBC wanateguye aya marushanwa avuga ko uko yateguye biri kugenda neza kuko ngo nta kipe yabuze uko igera ku kibuga ndetse ko nta kipe iratinda kugera ku kibuga kandi ko yishimiye uburyo abana bakinana ishyaka.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru haraba hasozwa imikino yo mu matsinda hanamenyekane amakipe azakina imikino ya 1/4 cy'irangiza, imikino izakinwa kuwa 12-13 Kanama 2017 mbere yuko hakinwa umukino wa nyuma kuwa 15 Kanama 2017.

Dore uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze:

Group A:

-Elite Cavaliers 24-26 Darkings Team

-Gikondo Warriors 36-41 Smash Rangers

-Darkings Team 33-22 Gikondo Warriors

-Elite Cavaliers 36-35 Smash Rangers

Group B:

-Elite Warriors 31-33 IFAK

-Spartans 36-40 Gikondo BBC

 Darkings Team yiganjemo abana ba LDK yatsinze imikino ibiri ibanza

Darkings Team yiganjemo abana ba LDK yatsinze imikino ibiri ibanza

Darkings Team bahana ikosa

Darkings Team bahana ikosa

Darkings Team (yambaye utwewnda dutukura) ubwo yakinaga na Elite Cavaliers

Darkings Team (yambaye utwenda dutukura) ubwo yakinaga na Elite Cavaliers itozwa na Habiyaremye Patrick ukinira REG BBC

Abakinnyi ba Gikondo BBC bari biyicariye nyuam yo gustinda Spartans amanota 40-36

Abakinnyi ba Gikondo BBC bari biyicariye nyuma yo gutsinda Spartans amanota 40-36

Gikondo BBC

Spartans BBC itozwa na Joshua Kaggwa (wambaye ingofero) yatsinzwe umukino ubanza

Spartans BBC itozwa na Joshua Kaggwa (wambaye ingofero) yatsinzwe umukino ubanza

Didier wari mu ikipe y'igihugu y'abatarengenje imyaka 16  yari muri Mauritius akinira Darkings

Didier wari mu ikipe y'igihugu y'abatarengenje imyaka 16  yari muri Mauritius akinira Darkings 

Elite Cavaliers yatsinzwe umukino umwe inatsinda undi

Elite Cavaliers yatsinzwe umukino umwe inatsinda undi

Moise Mutokambali (ibumoso) na Aime Kalim Nkusi (iburyo) bareba abana bakina

Moise Mutokambali (ibumoso) na Aime Kalim Nkusi (iburyo) bareba abana bakina

Basketball

Gikondo Warriors yatsinze yatsinzwe na Smash Rangers amanota 41-36

Gikondo Warriors yatsinzwe na Smash Rangers amanota 41-36

Smash Rangersyaje gustindwa na Elite cavaliers amanota 36-35

Smash Rangers yaje gutsindwa na Elite cavaliers amanota 36-35

Gikondo Warriors (Umweru) ikina na Smash Rangers

Gikondo Warriors (Umweru) ikina na Smash Rangers

Ni irushanwa riri gukinwa n'abana bakiri bato binaboneka ku maso

Ni irushanwa riri gukinwa n'abana bakiri bato binaboneka ku maso

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND