RFL
Kigali

Senderi na Tuyisenge bahuje imbaraga bakorana indirimbo yo kwifashisha mu kubyina intsinzi ya FPR-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/08/2017 1:30
0


Muri iyi minsi Senderi Hit ndetse na Tuyisenge bari guhurira mu ndirimbo nyinshi cyane cyane izo bakoze mu minsi ishize zo kwamamaza umukandida w’ishyaka rya FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame, kuri ubu rero bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya ivuga imigabo n’imigambo ya FPR.



Aba bahanzi bari baherutse kugaragara mu rutonde rw’abaherekezaga Nyakubahwa Paul Kagame aho yajyaga kwiyamamaza mu turere twose tugize igihugu cy’u Rwanda. Nyuma yo kumwamamaza aba bahanzi bahamije ko bizeye intsinzi y’umukandida bari bashyigikiye bahita bashyira hanze indirimbo yo kubyiniramo intsinzi bise ‘FPR yahozeho’ iyi ikaba igaruka ku migabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi ishyaka ryatanze Perezida Kagame nk’umukandida akaba anaribereye umuyobozi.

TuyisengeTuyisenge mu bicu ubwo yamamazaga Perezida Kagame

Iyi ndirimbo ibaye ya gatatu aba bahanzi bakoranye mu gihe kitarenze amezi atanu. Ibi ni ibigaragaza ko bashyigikiye Nyakubahwa Kagame Paul ndetse n’ishyaka abarizwamo rya FPR Inkotanyi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SENDERI NA TUYISENGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND