RFL
Kigali

Umugore wa Usher yatangaje ko adatewe ubwoba namba n’ibirego umugabo we aregwa

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:4/08/2017 17:00
0


Umugore w’umuhanzi Usher,Grace Miguel yatangaje ko adatewe impungenge n’ibirego biregwa umugabo we byo kwanduza umugore indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina nyuma agacibwa miliyoni 20 z’amadorali y'Amerika.



Amakuru ava mu nshuti za hafi z’umuryango wa Usher avuga ko Grace Miguel adahangayikishijwe cyane n’ibivugwa ko Usher yaba yararyamanye n’undi mugore nibura inshuro ebyiri muri uyu mwaka wagaragaye mu rubanza yitwa,Jane Doe. Aba bakomeza bavuga ko uyu mugore afitanye amateka maremare na Usher ndetse ko yaba yari n’inshuti y’igihe kirekire y’uwahoze ari umugore wa Usher,Tameka Harris kandi ko yitabiriye n’ubukwe bwabo mu w’2007.

USHER

Grace Miguel ari kumwe na Usher.

Izi nshuti z’uyu muryango zikomeza zitangaza ko Usher akeka ko uyu mugore hari ikindi baba bapfa cy’igihe kirekire bityo n’umugore we Grace Miguel akaba asanga atari ingingo ikwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Src:TMZ

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND