Airtel Rwanda
Kigali

Miss Kundwa Doriane yatewe ishema no gutora Perezida w'u Rwanda ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/08/2017 7:13
1

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 akaba amaze iminsi abarizwa ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada, yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe no gutora Perezida ku nshuro ye ya mbere.



Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 ni bwo abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda batoye Perezida w’u Rwanda. Miss Kundwa Doriane ni umwe mu banyarwanda bamaze gutora Perezida w’u Rwanda dore ko na we yatoye kuri uyu wa Kane. Miss Doriane ni bwo bwa mbere atoye Perezida w’u Rwanda na cyane ko muri 2010 mu matora aheruka ya Perezida, uyu mukobwa atari yakujuje imyaka yo gutora kuko icyo gihe yari ifite imyaka 15 y'amavuko, ubu akaba afite 22 y'amavuko. 

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram nyuma y’amatora, Miss Kundwa Doriane yavuze ko yishimiye cyane gutora Perezida ku nshuro ye ya mbere. Ni ubutumwa yanditse munsi y’ifoto yashyize kuri Instagram ye aho yerekanaga wino iri ku gikumwe cye cy’iburyo nk’umuntu wari umaze gutora na cyane ko yari arimo ashyira ijwi rye ahabugenewe.Yagize ati “Rwanda decides, happiest first time voter” Hano Doriane yavugaga ko yishimiye cyane gutora ku nshuro ye ya mbere.

Miss Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane yamaze gutora Perezida

Miss Kundwa Doriane yaje gushyira kuri Instagram indi foto arimo kurahira afashe ku ibenda ry'u Rwanda. Munsi y'iyi foto yanditseho ko yishimiye cyane gukorera igihugu cye mu matora Perezida w'u Rwanda. Yagize ati "Honored to serve my country at the Rwandan Presidential elections". Mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo "Nishimiye gukorera igihugu cyanjye mu matora ya Perezida w'u Rwanda"

,Miss Kundwa

Miss Doriane yavuze ko yishimiye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu binyuze mu gutora Perezida

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 ni bwo abanyarwanda baba mu Rwanda bari mu gikorwa cyo Perezida ndetse Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabijeje ko bari burare bamenye 70 % y’ibyavuye mu matora. Abakandida bari guhatanira uyu mwanya ni: Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Mpayimana Philippe, umukandida wigenga na Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi. 

Image result for Miss Kundwa Doriane Nyampinga amakuru

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karoli3 years ago
    uri mubi gusa uwakugize miss wagirango ntabona.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND