RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gukinwa 'Invitational Basketball Tournament'

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/08/2017 16:11
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017 ni bwo hazangira irushanwa rya 'Invitational Basketball Tournament' irushanwa ryateguwe na Habiyaremye Patrick usanzwe ukinira REG Basketball Club akaba n’umukozi wa Banki nkuru y’igihugu (BNR).



Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe y’abakinnyi bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 13 na 21 basanzwe bakina mu makipe y’abakiri bato (Academy) ari mu mujyi wa Kigali nk’uko Habiremye yabiganirije INYARWANDA.

“Ni imikino twateguye mu rwego rwo kugira ngo duhuze abana bakiri bato bakina Basketball mu mujyi wa Kigali kuko bari no mu biruhuko tunagira ngo turebe urwego bariho. Hazitabira amakipe umunani kuko kwiyandikisha byarangiye tariki 31 Nyakanga 2017”.Habiyaremye Patrick.

Habiyaremye Patrick

Habiyaremye Patrick

Habiyaremye avuga ko kuba anasanzwe ari umutoza w’abana bakiri bato bari hagati y’imyaka 14 na 21, bikaba bimutera imbaraga zo kuba yahuza abana bagakina umukino asanzwe akunda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 5-6 Kanama 2017 iri rushanwa rizaba ritangira hakinwe imikino yo mu matsinda mbere yuko kuwa Gatandatu tariki 12 na 13 Kanama 2017 bazakomeza bagakina kugira ngo hazaboneke amakipe azagera ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki 15 Kanama 2017. Imikino izajya itangira saa mbili z'igitondo ku kibuga cya SOS Kacyiru.

Dore amakipe 8 azitabira:

Group A:

1.Elite Cavaliers

2.Gikondo Warriors

3.Smash Rangers

4.Darkings-LDK Team

Group B:

1.Elite Warriors 

2.Spartans

3.IFAK

4.Gikondo Basketball Club

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND