RFL
Kigali

Lucky Dube yavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/08/2017 10:47
0


Uyu munsi ni ku munsi wa 6 w’icyumweru taliki ya 3 Kanama ukaba ari umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 150 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1852: Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze kaminuza ya Yale mu masiganwa y’ubwato. Aya masiganwa akaba ari yo ya mbere yari abaye ho ahuje Amashuri.

1914: Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, u Budage bwatangaje ko bugiye gutera ubufaransa kuri uyu munsi.

1934: Adolf Hitler yabaye umutegetsi w’ikirenga w’ubudage nyuma yo guhuza imirimo yose yari afite yo kuba perezida no kuba minisitiri w’intebe.

1940: Ingabo z’abataliyani zatangiye ibitero byazo kuri Somalia icyo gihe yakoronizwaga n’u Bwongereza.

1959: Police yo mu gihugu cya Portugal yarashe abakozi bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Bissau muri Guinea icyo gihe yitwaga Guinea ya Portugal maze abarenga 50 barahagwa.

1960: Igihugu cya Niger cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cy’u Bufaransa.

1981: Muri Senegal amashyaka menshi ataravugaga rumwe na leta yishyize hamwe uwo mutwe uyoborwa na Mamadou Dia, hagamijwe kugira ngo hakurwe ho kwiharira ubutegetsi.

2005: Perezida wa Mauritania, Maaouya Ould Sid’Ahmed Taya yahiritswe ku butegetsi muri coup d’état ya gisirikare mu gihe yari yagiye mu mihango yo gushyingura umwami Fahd wa Arabie Saudite.

2005: Mahmoud Ahmedinejad yabaye perezida wa Iran.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1926: Tony Bennet, umunyamerikakazi w’umuririmbyi nibwo yabonye izuba.

1934: Jonas Savimbi, umunyangola w’umunyapolitiki, akaba yaramenyekanye cyane mu ntambara zo muri Angola arwanya ubutegetsi ari nawe washinze umutwe wa gisirikare wa UNITA nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2002.

1941: Beverly Lee, umunyamerikakazi w’umuririmbyi nibwo yavutse.

1963: Isaiah Washington, umukinnyi wa film w’umunyamerika, unaherutse mu Rwanda mu gikorwa cyo kwita izina abana bato b’ingagi nibwo yavutse.

1964: Lucky Dube, umuririmbyi akaba n’umucuranzi  wa piano wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo mu njyana ya Reggae nka Remember me n’izindi ni bwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2007.

1984: Jon Foster, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

2006: Arthur Lee, umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, utunganya indirimbo ni bwo yitabye Imana.

2008: Erik Darling, umunyamerika w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ni bwo yitabye Imana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND